Perezida Kagame asanga abayoboke ba Green Party bazahinduka aba FPR-Inkotanyi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Nyakanga 2017 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yashimangiye ko FPR-Inkotanyi ifite umurongo na politiki byo kurengera ibidukikije kurusha ishyaka ryitwa ko riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’, kandi ko amaherezo n’abayoboke baryo bazageraho bakayiyoboka.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Kagame Paul, kuri uyu wa Gatanu yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017, aho yahereye mu turere twa Ruhango na Nyanza, akakiranwa amashyi, imbyino n’impundu by’ibihumbi by’abaturage bamwijeje ko bazasohoza umugambi bakamutora 100%.

Mu mpanuro yagejeje ku bari bateraniye ku kibuga cyo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, Kagame, yashimiye andi mashyaka umunani kuba yariyemeje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, ashimangira ko byerekana ko banyuzwe n’ibyagezweho kandi bifuza ko bikomeza.

Yagize ati “Ndashimira abayobozi b’amashyaka ya politiki uko ari umunani yashyize mu gaciro aravuga ngo ariko ubudasa bw’u Rwanda no mu mateka yarwo, hari ibintu nabyo bigomba kuba byarabanyuze. Nubwo bafite...bemera kuzafatanya na RPF Inkotanyi gushyigikira umukandida izaba yatanze. Turabibashimiye cyane ni ugushishoza, ubwo nabo barashaka ko twihuta kandi tugera kure.”

Amashyaka ya PSD, PL, PPC, PDI n’andi yiyemeje kuzashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, aho muri iki gihe cyo kwiyamamaza abayobozi n’abayoboke bayo bifatanya n’abandi bakambara imyambaro y’ayo mashyaka ariko hariho ifoto ya Kagame Paul, berekana ko bamushyigikiye.

Kagame yavuze ko ufashe amajwi y’abayoboke ba FPR ukongeraho ay’abayoboke b’amashyaka ya politiki umunani n’ay’abandi bigenga yavamo intsinzi.

Yashimye amashyaka nka Green Party na PS Imberakuri, by’umwihariko iryatanze umukandida muri aya matora kuko ryubahirije uburenganzira bwaryo ryemererwa muri politiki. Yavuze ko asanga umurongo wa Green Party, ishyaka ryatanze Dr. Frank Habineza ho umukandida ntaho utaniye n’uwa FPR Inkotanyi, bityo bishoboka ko abayoboke baryo bashobora kurivamo.

Yagize ati “Turashimira n’andi mashyaka atari no muri iyo nzira, hari irya Green Party, iry’Imberakuri, ariko reka mbabwire, buriya Green Party muri RPF turusha Green Party kuba Green (icyatsi), buriya rero nabo abashyigikira Green Party kubera gahunda zo kurengera ibidukikije, buriya bazageraho bajye muri RPF.”

Hari abemeza ko abayoboke ba Green Party bajya muri FPR

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Niyitegeka Augustin wigeze kuba umuyobozi ukomeye muri PS-Imberakuri, ariko akaba amaze imyaka irenga ibiri agiye muri FPR Inkotanyi, yemeje ko yitanzeho urugero asanga bishoboka ko abayoboke ba Green Party bashobora gushishoza bagasanga bataguma muri politiki y’amagambo.

Avuga ko icyatumye ava muri PS Imberakuri ari uko yasanze umurongo waryo utari uwo gufatanya na FPR Inkotanyi kubaka igihugu.

Yagize ati “Muri PS-Imberakuri nari Umunyamabanga Mukuru hajemo ibintu bidasobanutse byo gushwana n’ibindi, nsanga RPF isobanutse kandi umurongo wayo nashakaga ahandi nsanga ntaho nawukura, bituma nyijyamo kuko ni ishyaka ridashwana.”

“Burya imitwe ya politiki iri hanze ntawe ufite umurongo usobanutse nk’uwa RPF, ni uburenganzira bwabo gukomeza kugerageza ariko nta ntego nyayo n’umurongo. Abo nayoboye, nabanye nabo muri PS-Imberakuri nabashishikarije kuza muri RPF Inkotanyi kandi baraje bararahiye mu mirenge itandukanye.”

Niyitegeka avuga ko iyo amashyaka aje avuga imigabo n’imigambi ugira ngo hari agakiza bazanye, ariko gushyira mu bikorwa bikabananira. Ibi bituma ashimangira ko nta kabuza n’abayoboke b’ariya mashyaka bazarambirwa politiki y’amagambo bakagana politiki y’ibikorwa ya FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame asanga abayoboke ba Green Party bazahinduka aba FPR-Inkotanyi
Abarwanashyaka ba PL bifatanyije n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame
Perezida Kagame yavuze ko abatishimira amahitamo y'Abanyarwanda ataribo batora
Kagame asuhuza ibihumbi by'abanye-Nyanza bari baje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza
Nyanza intero ni imwe "Tora Kagame twubake u Rwanda twifuza"
Perezida Kagame yatangaje ko iby'uzatsinda amatora, Abanyarwanda babirangije kera
Umuyobozi w'Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu (PL), Mukabalisa Donatille wambaye umupira uriho ifoto ya Perezida Kagame batanze nk’umukandida ubahagarariye na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose bari babyambariye mu Ruhango
Perezida w'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD),Dr Vincent Biruta, yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi bashyigikiye mu matora byatangiriye mu Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza