Perezida Kagame asanga gutegeka abandi demokarasi itajyanye n’uko babayeho ari ’ubujiji’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 12:24
Yasuwe :
2 0

Perezida Kagame Paul yagejeje ijambo ku Kanama Gashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu kiganiro cyihariye cyari gifite umutwe ugiri uti “Ikiganiro na Kagame”. Iyi ikaba yari imwe mu nshingano ze mu Nama Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2017. Muri zimwe mu ngingo Perezida Kagame yagarutseho harimo; demokarasi mu Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere, ubutwererane ndetse no guhuza imikoranire n’ibindi bihugu byo mukarere.

Avuga kuri demokarasi n’ubwisanzure, Perezida Kagame yavuze ko nubwo demokarasi ari ihame buri wese aba ashaka kwiyumvamo, hari uburyo bamwe bayumva uko itari.

Yagize ati “Demokarasi koko ni demokarasi, guhitamo kuyisobanura nkaho ari iyo mu “bihugu byo mu burengerazuba bw’isi” nibyo koko, ariko se mu by’ukuri ibi bisobanuye iki? Iri jambo, demokarasi, ni ihame twese dufite aho duhuriye naryo, ariko ntirigomba gufatwa kimwe hose.”

“Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ntibyahwemye kudusaba ko twagendera ku gisobanuro biha demokarasi, banashyiraho amahame y’uko abantu bagomba kubaho. Ni gute abaturage bakwigenga, mu gihe uburyo babaho bugenwa n’undi muntu? Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji.”

Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kuba abigisha Abanyafurika demokarasi ari nabo bagaruka bagatanga ibitekerezo by’uwo bifuza ko ariwe uyobora igihugu.

Avuga ku mpinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bageze ku iterambere kuko bari bafite icyerekezo gihamye kuva mu 2000 kugeza mu 2020 cy’uburyo hagombaga kuzamurwa ubushobozi bw’abaturage.

Yagize ati “Iterambere ry’ubukungu tubona mu Rwanda rinafite aho rihuriye n’ibibazo bya politiki twavugaga mu kanya. Inkunga y’amahanga yagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, kuko twagaragarizaga abaterankunga ko ikoreshwa neza.”

“Twahisemo gushora imari mu nzego z’ingenzi zirimo: uburezi, ubuzima n’umutekano kugira ngo abaturage bacu babeho ubuzima bubahesha agaciro. Mu myaka 15 ishize ubukungu bwacu bwazamutse ku kigero kiri hagati ya 7-8% buri mwaka. Ibi byose bigirwamo uruhare n’Abanyarwanda kandi biri ku rwego rushimishije. Twari turajwe ishinga no kwiteza imbere ubwacu no kugeza abaturage bacu aho bagomba kuba”

Kuri manda ya gatatu ndetse n’intsinzi y’amajwi arenga 98%, Perezida Kagame yavuze ko ibi bifite aho bihuriye n’amateka y’igihugu.

Yagize ati “ Ibi hari aho bishingiye mu mateka yacu. Imyaka 23 yo kongera kubaka igihugu ndetse no guhuriza hamwe abaturage bahagaze neza. Abashobora gushingira ku mateka y’u Rwanda basobanukirwa impamvu ari uko bimeze, gusa ku bindi bihugu ibi bishobora gufatwa ukundi.”

“Ni gute abantu batsinda amatora ku majwi 35%? Twebwe mu Rwanda twabonye byizana. Njyewe nari niteguye kuva ku buyobozi, ariko bidatinze, hahise hatangira ubukangarumbaga, imikono y’abantu miliyoni enye ijyanwa mu Nteko Ishinga Amategeko. Iyo mikono yasabaga ko Itegeko Nshinga rihinduka ariko ntirihinduke ryose, icyo bashakaga ni manda ya gatatu.”

Ku birebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bya Congo no kubishakira ibisubizo byarebaga Abanye-Congo ubwabo, ngo hari impamvu zaturutse ahandi, aha yavuze kuri MONUSCO yananiwe kugarura amahoro kabone nubwo yahawe miliyari nyinshi z’amadorari n’Umuryango Mpuzamahanga.

Perezida Kagame yavuze ko amadolari Loni iha ingabo zayo muri Congo yagira akamaro ahaweho n'Abanye - Congo
Muri zimwe mu ngingo Perezida Kagame yagarutseho harimo; demokarasi mu Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge, imiyoborere, ubutwererane ndetse no guhuza imikoranire n’ibindi bihugu byo mu karere
Abantu batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro
Bahawe umwanya wo kubaza Perezida Kagame ibibazo
Perezida Kagame yavuze ku kayabo k'amadolari ahabwa ingabo za Loni muri Congo nyamara abanye-Congo ntibabone amahoro
Perezida Kagame Paul yagejeje ijambo ku Kanama Gashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu kiganiro cyihariye cyari gifite umutwe ugiri uti “Ikiganiro na Kagame"

Amafoto: Village Urugwiro


Urifuza kuduha amakuru? Hamagara iyi nimero 4546
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza