Perezida Kagame azitabira inama ya ba rwiyemezamirimo bato izabera muri Nigeria

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bazitabira inama izahuriza hamwe ba rwiyemezamirimo basaga ibihumbi bitanu muri Nigeria, izaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Iyo nama yateguwe na Tony Elumelu Foundation izaba tariki 26 na 27 Nyakanga uyu mwaka mu Mujyi wa Abuja.

Perezida Kagame na Perezida wa Sénégal, Macky Sall nibo bakuru b’ibihugu bazatanga ibiganiro nk’uko byatangajwe n’uyu muryango.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatanu ni umwanya wa ba rwiyemezamirimo bato baturutse hirya no hino muri Afurika guhura bakamenyana, bagasangizanya ubunararibonye.

Ni umwanya kandi abanyapolitiki n’abakora igenamigambi bahura amaso ku maso na ba rwiyemezamirimo bakiri bato ba Afurika, bakaganira ku buryo bushya bwo guteza imbere ubukungu bw’uwo mugabane.

Ibiganiro n’inyigisho bizatangwa n’inzobere ziturutse hirya no hino ku Isi hagamijwe guha ba rwiyemezamirimo bato ubumenyi bushya n’ubunararibonye bibafasha kwagura no kunoza ubucuruzi bwabo.

Umuyobozi Mukuru wa Tony Elumelu Foundation, Ifeyinwa Ugochukwu yavuze ko hari ubuhamya bwiza bagenda bahabwa n’abagiye itabira inama nk’iyo, bavuga ko bwabafashije guhanga imirimo.

Yagize ati “Tugenda dushimishwa n’amakuru duhabwa na ba rwiyemezamirimo bacu bari guhanga akazi bakagira uruhare mu iterambere ry’aho batuye. Twizera ko aba bikorera ari bo hazaza. Kubashoramo imari, niko kugera ku nzozi za Afurika z’ejo hazaza. Nicyo twiyemeje.”

Mu nama nk’iyi umwaka ushize, hamuritswe urubuga TEFConnect ruhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo muri Afurika, rukaborohereza guhura no kuganira bakarushaho kwagura ubucuruzi bwabo.

Umuryango Tony Elumelu Foundation watangije iyo nama wemeza ko iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza muri Afurika bizaturuka mu rubyiruko rwayo.

Mu 2015, uyu muryango wiyemeje gutanga miliyoni ijana z’amadolari zo gufasha ba rwiyemezamirimo 10 000 muri Afurika mu gihe cy’imyaka icumi.

Mu myaka itanu ishize, uyu muryango wateye inkunga unaha amahugurwa ba rwiyemezamirimo bato basaga 7 500 bo mu bihugu 54 bya Afurika.

Perezida Kagame azaganiriza urubyiruko rwa Afurika mu nama yateguwe na Tony Elumelu Foundation

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza