Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabiriye umukino ufungura igikombe cy’Isi (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Kamena 2018 saa 09:40
Yasuwe :
4 0

Perezida Paul Kagame yitabiriye imihango yo gutangiza imikino y’igikombe cy’Isi kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena, anareba umukino wa mbere wahuje u Burusiya na Saudi Arabia kuri Stade Luzhniki Stadium.

Mbere y’umukino utangiza irushanwa, habanje kuba ibirori bitandukanye birimo kwerekana igikombe cy’Isi cyari giteruwe na Iker Casillas wahoze ari umunyezamu wa Espagne wanatwaye iri rushanwa mu 2010, akaba yari aherekejwe n’umunyamideli w’Umurusiyakazi, Natalia Vodianova.

Hakurikiyeho indirimbo z’umuhanzi w’Umwongereza, Robbie Williams watoranyijwe gususurutsa abitabiriye iri rushanwa nk’umwe mu bakunzwe cyane ku Isi.

Mu banyacyubahiro bari muri Stade harimo Perezida Vladimir Putin wanavuze ijambo ryo guha ikaze abitabiriye iri rushanwa ribereye bwa mbere mu gihugu ayobora; Perezida wa FIFA, Gianni Infantino; Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi barimo umwe mu bakinnyi bafatwa nk’ibihe byose, Ronaldo Luís Nazário de Lima wegukanye iri rushanwa mu 1994 no mu 2002 akinira Brazil.

Ubwo Umukuru w'Igihugu yari ageze kuri Luzhniki Stadium i Moscow
Perezida Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitry Medvedev (ubanza ibumoso), Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa ndetse na Infantino uyobora FIFA
Perezida Kagame aramukanya na Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitry Medvedev. Hagati yabo hari Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa
Perezida Kagame yari muri Luzhniki Stadium yabereyemo umukino wa mbere ufungura iri rushanwa
Ibi birori byari biteguye mu buryo bunogeye ijisho
Abanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye iyi mikino
Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, ubwo yahaga ikaze abantu bitabiriye iyi mikino mu Burusiya
Putin yari yicaranye na Perezida wa Fifa, Gianni Infantino n'Igikomangoma cya Arabia Saudite, Mohammed bin Salman
Abarusiya bari bakereye uyu mukino ufungura irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza