Perezida Kagame na Madamu bakiriye abakozi bo muri Perezidanse

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 01:53
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame na Madamu we ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, bakiriye abakozi bakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu bizwi nka Village Urugwiro.

Amakuru yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, agaragaza Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe n’itsinda rigari ry’abakozi bo muri Village Urugwiro.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame n’umufasha we basangiye n’abana bato baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2017.

Village Urugwiro ni Ingoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye ku Kacyiru. Amateka agaragaza ko ijya kubakwa itari Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ahubwo yari yubakikwe kwakira inama ya gatandatu ya ‘Franco-African’ muri Gicurasi 1979.

Iyi nama yabaye ku wa 21-22 Gicurasi 1979 yiga ku mibanire y’u Burayi na Afurika. Abakuru b’ibihugu 13 nibo bayitabiriye ariko muri rusange abayobozi bakuru bose hamwe bari 21.

Muri abo bakuru b’ibihugu harimo Colonel Jean-Baptiste Bagaza wayoboraga u Burundi, Umwami w’Abami, Jean-Bédel Bokassa, watwaraga Centrafrique; Ahmed Abdallah wayoboraga Ibirwa bya Comores; Léopold Sédar Senghor wayoboraga Sénégal; Mobutu Sese Seko wa Zaïre n’abandi.

Abaperezida bari bayitabiriye buri umwe yari afite icyumba muri Village Urugwiro. Iyi nyubako kandi yari inafite akabari bitaga mu Rugwiro.

Perezida Paul Kagame na Madamu we ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, bakiriye abakozi bakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu bizwi nka Village Urugwiro
Perezida Kagame na Madamu bakiriye abakozi bo muri Perezidanse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza