Kwamamaza

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama ya CEEAC muri Gabon

Yanditswe kuya 29-11-2016 saa 22:34' na Philbert Hagengimana


Perezida Kagame na Madamu bageze muri Gabon, aho bitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika yo Hagati, CEEAC, u Rwanda ruherutse gusubiramo nyuma y’imyaka icyenda ruwuvuyemo.

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma mu Muryango CEEAC, barateranira i Libreville muri Gabon, aho biteganyijwe ko bazaganira ku bibazo by’izahara ry’amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika yo hagati.

Mu itangazo Umunyamabanga Mukuru wa CEEAC, Ahmad Allam-Mi yashyize ahagaragara, yavuze ko iyo nama izasuzuma imiterere ya politiki n’umutekano muri aka karere, hakazibandwa cyane ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), muri Centrafrique, mu Burundi no kurwanya Boko Haram muri Cameroun na Tchad.

Centrafique Actu dukesha iyi nkuru itangaza ko hazareberwa hamwe ibibazo bivuka mu matora muri Afurika yo hagati n’ibibazo byayakurikiye nko mu Burundi, Centrafrique, Gabon no muri Tchad.

Ibihugu bikirimo kwitegura amatora nka RDC na byo ntibizarenzwa ingohe, ahubwo bizitabwaho hagamijwe gushaka amahoro n’umudendezo mu karere.

Iyi nama iteranye nyuma y’amezi ane (4) Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, ashyikirije Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon akaba n’Umuyobozi wa CEEAC, impapuro zemerera u Rwanda gusubira muri uwo muryango rwikuyemo mu 2007.

CEEAC yashinzwe mu 1983 ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo kwivanamo ahubwo rushyira imbaraga mu miryango ya COMESA n’Umuryago wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC.

Kubera ibibazo by’intambara mu bihugu biwugize CEEAC, waje gusa n’uhagarara hagati ya 1992 na 1998.

CEEAC yashinzwe igizwe n’ibihugu 10 birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, Congo Brazzaville, Sao Tomé Principe na Tchad.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved