Perezida Kagame na Tshisekedi biyemeje kubaka umubano mushya w’u Rwanda na RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Werurwe 2019 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi biyemeje gukorera hamwe mu kubaka umubano mushya w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Babitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro gisoza inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo, Africa CEO Forum.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo biri mu karere bidashobora gukemuka abayobozi badashyize hamwe ngo basenyere umugozi umwe.

Ati “Tugomba kugira abayobozi biteguye gufatanya n’abandi kuko akenshi ikibazo kiri mu Rwanda birangira kibaye ikibazo cya Congo n’abaturage bayo bityo bityo. Ntabwo rero ibyo twabikemura hatabayeho ubufatanye.”

Perezida Kagame yavuze ko hari amahirwe menshi y’uko ibibazo biri mu karere byakemuka hifashishijwe ubushobozi buhari mu gihe haba habayeho gukorera hamwe.

Ku mubano w’ibihugu byombi nyuma y’amezi abiri Tshisekedi atorewe kuyobora Congo, Perezida Kagame yavuze ko igikenewe ari ukumwizera kubyo yasezeranyije abaturage no kumufasha.

Ati “Tshisekedi ibyo yasezeranyije abaturage be n’abaturage mu karere, tugomba kumwizera. Turamwizeye kandi tuzafatanya turebe aho twagera. Reka tugerageze turebe aho bituganisha.”

Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko nta mpamvu y’uko u Rwanda na Congo byaba abanzi biturutse ku bayobozi.

Yavuze ko ibihugu byahoze bibanye kandi bizakomeza kubana uko byagenda kose.

Ati “Twe turi abakozi, turaza tukagenda ariko ibihugu byo bizahora ari ibituranyi. Rero kurwana, kujya mu makimbirane adafite icyo amaze ni uguta igihe ahubwo twakabaye dufatirana icyo gihe twiyubaka. “

Tshisekedi yavuze ko yabonye Kagame ari umuyobozi bafatanya ufite icyerekezo, ashingiye ku iterambere u Rwanda rwagezeho.

Ati “Namubonyemo ubushake bwo kujya mbere nkuko bigaragra dushingiye ku byakozwe aha mu Rwanda. Tumubona nk’umuntu wihebeye iterambere aho kuba amakimbirane adafite icyo amaze.Ni icyo rero nshaka mu bufatanye bwacu.”

U Rwanda na Congo bihuriye kuri byinshi birimo ikiyaga cya Kivu cyuzuyemo Gaz Methane, umugezi wa Rusizi umaze kubakwaho ingomero zihuza u Rwanda, u Burundi na Congo n’ibindi.

Tshisekedi yavuze ko u Rwanda na Congo bikwiye gufatanya kugira ngo ayo mahirwe bihuriyeho abyazwe umusaruro ku nyungu z’abaturage bose.

Igihugu cya Congo kizwiho kugira uruzi rwa Congo rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi wakwifashishwa n’umugabane wa Afurika wose.

Kuri urwo ruzi hubatse ingomero ebyiri urwa Inga I na Inga II zitanga umuriro muke nyamara hari umushinga mugari wo kukaba ibindi byiciro kuri urwo ruzi, izatuma rubyara hafi megawati ibihumbi 50 nibyuzura.

Perezida Tshisekedi yashishikarije ibihugu bya Afurika gutanga ubufasha kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa kuko byaba ari igisubizo ku mugabane wose.

Yavuze ko icyo gitekerezo yakigejeje kuri Perezida Kagame na Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde kandi ngo baragishimye.

Ati “Muzi ko ubu Ethiopia ifitanye ibibazo na Misiri kubera urugomero bari kubaka (kuri Nil) ariko ntekereza ko Inga yubatswe mu byiciro byose kugeza ku cyiciro cya munani, tuzaba dufite Megawati ibihumbi 44, bivuze ko ikibazo kiri muri Ethiopia nticyaba kigihari.”

Yakomeje agira ati “Tubona ko hari amahirwe menshi muri Congo kandi twiteguye kubigeza ku bafatanyabikorwa bacu muri Afurika kugira ngo koko tugere kuri kwa kwihuza nyako twiyemeje.”

Umwaka ushize Congo yatangije icyiciro cya gatatu cyo kubaka urugomero rwa Inga kizarangira mu myaka irindwi gitwaye miliyari 14 z’amadolari.

Abakuru b'ibihugu byombi bashimangiye ko ubufatanye ariryo shingiro ryo kwihuza nyako kwa Afurika
Perezida Kagame na Tshisekedi biyemeje guteza imbere umubano w'u Rwanda na Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza