Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo #Kwibuka25 (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Mata 2019 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame agaragiwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zisaga ibihumbi 250 ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, anacana urumuri rw’icyizere.

Ni umuhango watangije iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri iki Cyumweru, tariki 7 Mata 2019.

Witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso; Mahamadou Issoufou wa Niger, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Idriss Déby Itno wa Tchad, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed; Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’abandi.

Buri myaka itanu u Rwanda rugira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu, hagatumirwa n’abashyitsi b’abanyamahanga.

Urumuri rwacanwe na Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ruzaka mu gihe cy’amezi atatu, ashushanya iminsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze.

Urwibutso rwa Kigali rwacaniweho urumuri rw’icyizere ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo kuko basaga 250.000 bavanywe hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.

Perezida Kagame yagiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aherekejwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma n'abayobozi b'izindi nzego zitandukanye
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muhango
Perezida Kagame yaramukije abahoze ari abakuru b'ibihugu bitabiriye uyu muhango, barimo Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria; Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania na Dr. Horst Köhler wabaye Perezida w'u Budage
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, Gatera Honoré ni we wayoboye uyu muhango
Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n'umuhungu wabo w'imfura Ivan Kagame bunamira inzirakarengane za Jenoside ku Rwibutso rwa Kigali
Perezida Kagame na madamu bashyira indabo ku mva ishyinguwemo abazize Jenoside
Perezida Paul Kagame n'abandi bayobozi ubwo bari bamaze gushyira indabo ku rwibutso
Perezida Kagame yacanye urumuri rw'icyizere ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, Perezida wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Jean-Claude Juncker
Aba bayobozi baganiriye gato nyuma yo gucana urumuri rw'icyizere
Perezida Kagame aganira na Perezida Idris Deby Itno wa Tchad
Minisitiri w'Intebe w'u Bubiligi, Charles Michel hamwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, bagera muri Kigali Convention Centre
Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, agera muri Kigali Convention Centre
Iki gikorwa bamwe bagikurikiye bari muri Kigali Convention Centre, ahakomereje imihango yo Kwibuka

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza