Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye bukenewe mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Mutarama 2017 saa 05:22
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje uruhare rukomeye rw’abikorera mu iterambere ry’ikoranabuhanga, avuga ko nubwo guverinoma zishobora kuza ku isonga mu gutanga ibyangombwa bikenewe, ubufatanye n’abikorera ari ingenzi kugira ngo ribashe kubyazwa ishoramari no guhanga udushya.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2017, Perezida Kagame yari mu kiganiro n’abandi bayobozi batandukanye mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu, i Davos mu Busuwisi.

Ni ikiganiro cyayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uharanira ubufatanye mu bukungu n’iterambere, OECD, Angel Gurría; cyitabirwa n’Umuyobozi mukuru wa Banki ya mbere nini mu Burusiya ya Sberbank witwa Herman Gref; Doris Leuthard, umwe mu bagize guverinoma y’u Busuwisi n’Umuyobozi mukuru wa BT Group yo mu Bwongereza, Gavin Patterson.

Muri icyo kiganiro cyagarukaga ku kunoza gahunda z’ibihugu mu guteza imbere ikoranabuhanga, “Shaping a National Digital Strategy”, Perezida Kagame yavuze ko Afurika yatangiriye ku bintu bike ariko ifite intego yo kwihuta cyane bishoboka, mu myumvire y’uko inyungu ziboneka zaruta ibibazo.

Yagize ati “Ubufatanye bwa leta n’abikorera ni ingenzi mu guteza imbere ikoranabuhanga, mu myumvire y’uko kugeza internet ku bantu iba idasanzwe igeraho ri amahirwe akomeye. Nigera ku mubare munini bizabyara inyungu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kwinjiza ikoranabuhanga n’isakazabumenyi mu igenamigambi ry’igihugu byatumye u Rwanda rutera intambwe ikomeye, aho abakoresha internet bavuye kuri 3% mu 2005 bakagera kuri 33% mu 2016, ndetse intego ikaba ari uko abanyarwanda bose yabageraho mu 2020.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ko n’inzego z’uburezi zigendera muri uwo murongo, kugira ngo zitange ubumenyi bukenewe muri iri terambere rishingiye ku ikoranabuhanga, rikomeje kwigaragaza nk’umusingi ukomeye w’iterambere ry’inzego zirimo amabanki, ubuvuzi, ubuhinzi, ubwikorezi n’ubucuruzi.

Kugeza uyu munsi nibura 53% by’abatuye Isi bangana na miliyari 3.9 ntibaragerwaho na internet, igice kinini cyabo kibaka ari abagore, abatuye mu cyaro, abakene, abantu batize n’abasheshe akanguhe batuye muri Afurika na Asia-Pacific.

Umuryango mpuzamahanga w’itumanaho, ITU, muri gahunda yawo yiswe ‘Connect 2020’, wiyemeje ko 60% by’abatuye Isi bazaba bamaze kugerwaho na internet mu 2020, ariko hakaba imbogamizi ko ibiciro byayo bikiri hejuru, ku buryo habariwe ku biciro bihari uyu munsi, 57% by’abatuye Isi badashobora kubyigondera.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye n’abikorera ari ingenzi kugira ngo ribashe kubyazwa ishoramari no guhanga udushya
Doris Leuthard, umwe mu bagize guverinoma y’u Busuwisi
Umuyobozi mukuru wa BT Group yo mu Bwongereza, Gavin Patterson
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsegimana, umwe mu bari mu itsinda ry'u Rwanda muri iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza