Perezida Kagame yagaragaje uburyo bwafashije u Rwanda kurenga ibibazo rwanyuzemo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko gukora cyane kw’abanyarwanda ari ko kwatumye bongera gusana igihugu cyabo, babigeraho banafatanyije n’abandi ngo babashe kurenga ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abagize Umuryango w’abayobozi bakiri bato, Young Presidents’ Organization, ryaturutse muri Australia. Uyu ni umuryango mpuzamahanga ugizwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bagera ku 27 000 baturuka mu bihugu 130.

Mu kiganiro bagiranye, yababwiye ko kugira ngo u Rwanda rwongere kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byasabye Abanyarwanda gukora cyane, bakongera gusana igihugu cyari cyarangiritse.

Ati “Byanasabye no gufatanya n’abantu bakoranye n’u Rwanda. Ni uko igihugu cyabashije gukomeza kubaho ndetse kikagera ku iterambere dufite uyu munsi.”

Perezida Kagame yavuze ko muri uru rugendo, u Rwanda rukomeza kugenda rwiga amasomo kandi ko rutari rwonyine mu bibazo ruhura nabyo.

Yakomeje ati “Ibyo bitanga amasomo ko gukorera hamwe ari ibintu byangombwa kandi ubufatanye ari ingenzi.”

Yanagarutse ku miyoborere, avuga ko “ndi hano kubera abanyarwanda kandi mfatanya nabo mu kubaka.”

Yakomeje avuga ko imiyoborere myiza ikwiye kuba itagira uwo iheza, kandi nta kintu na kimwe abaturage bakwiye gufata nk’igihora gutyo. Yashimangiye ko batanakwiye gucika intege, ko n’iyo hari ibigoranye haba hari uburyo bwo kubirenga.

Perezida Kagame yasangije abashyitsi uko Abanyarwanda basabwe gukora cyane, bakongera gusana igihugu cyari cyarangijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Iri tsinda ryaturutse muri Australia
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abagize Umuryango w’abayobozi bakiri bato, Young Presidents’ Organization
Perezida Kagame (hagati) yavuze ko muri uru rugendo, u Rwanda rukomeza kugenda rwiga amasomo kandi ko rutari rwonyine mu bibazo ruhura nabyo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza