Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bya EAC, uko yanze kwivanga mu biganiro by’Abarundi n’ibindi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Gashyantare 2019 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame aheruka gusoza manda y’umwaka umwe nk’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yakozwemo byinshi mu guhuza imbaraga nka Afurika kugira ngo ibashe gukemura ibibazo abaturage bayo bafite.

Perezida Kagame yahise ahabwa no kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ufite imishinga myinshi ariko idindizwa n’umubano utameze neza hagati y’ibihugu biwugize.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The EastAfrican, Perezida Kagame yabajijwe ku ngingo zinyuranye haba ku Rwanda, EAC, AU no ku buzima bwe.

The EastAfrican: Hari byinshi byakozwe kuva watangira kuyobora AU mu mwaka ushize, ni iki wishimira? Ese hari icyo wicuza?

Perezida Kagame: Ndatekereza ko hari byinshi byakozwe na mbere y’uko mba umuyobozi wa AU, kubw’ibyo ubwo nahabwaga inshingano, akazi kari koroshye kuko nubakiraga ku byafashweho umwanzuro n’abayobozi ba Afurika. Urugero nk’amavugurura twagombaga gukora, yavuye mu bayobozi ubwo bahuriraga aha mu 2016. Nahawe izo nshingano hamwe n’ikipe yamfashije, abagabo n’abagore bafite uburaribonye butandukanye hirya no hino ku mugabane.

Twakoze isesengura ngo turebe ahantu hakenewe amavugurura n’izindi mbaraga, dutanga inama. Rero twateye imbere mu gushyira mu bikorwa amavugurura no kuyubakiraho mu gukora ibyo twatekereje hamwe n’abayobozi ba Afurika.

Urugero isoko rusange rya Afurika ni inzozi zimaze igihe kirekire. Kwihuza kw’abaturage atari ku nyungu z’ibihugu, abantu n’isoko, ahubwo bakabasha no gukorana ubucuruzi kugira ngo babashe guhahirana nta kibazo ku mugabane wacu. Ibyagezweho mu gushyiraho isoko rusange birigaragaza.

Abayobozi ba Afurika benshi basinye amasezerano y’isoko rusange. Ibihugu 49 byarasinye kandi ibyo bikurikirwa no kuyemeza burundu. Kugira ngo ajye mu bikorwa bisaba ibihugu 22,ubu tugeze ku bihugu 18 cyangwa 19 ariko n’abatarayemeza si uko batayashaka, bagaragaje ubushake ubwo bayasinyaga. Kuyemeza burundu ni ibintu bakora bagendeye ku itegeko nshinga n’andi mabwiriza.

Twanashyizeho isoko rihuriweho ry’ingendo zo mu kirere ryafunguriye amarembo sosiyete z’indege kuba zakorera mu bihugu byo kuri uyu mugabane.

Ibyo ni bimwe mu byakozwe ariko icy’ingenzi cyane kuri njye kandi nkeka ko n’abandi babonye, ni uko hari ibyifuzo by’abanyafurika byo gutera imbere byihuse mu bintu byinshi tutabashije kugeraho mu gihe cyashize mu bijyanye no kwishyira hamwe. Kugira umugabane ukorera hamwe unafite ijwi rimwe, byaba ku miryango ihuza uturere cyangwa yose iihuriye hamwe, icyifuzwa ni ugukorera hamwe tugakuraho ibi bibazo byaduhejeje inyuma igihe kinini.

The EastAfrican: Hano muri EAC ibihugu bifite ibibazo mu gushyira mu bikorwa ibyagiye byemezwa, bazagera bate ku byemejwe ku rwego rw’umugabane?

Perezida Kagame: Ibyo bibazo ni bimwe mu bigize ibyo turi gukora. N’iyo uvuze ibihugu 55 bigize umugabane wacu uba uvuga ibibazo kuko dushaka kugira umugabane ushyize hamwe ariko uhuje ibihugu 55 bifite imiterere itandukanye ariko hari icyo duhuriyeho cyo kuba abanyafurika ndetse n’ibibazo duhura nabyo birasa kandi birashoboka ko n’ibisubizo by’ibyo bibazo byaba bimwe.

Turabizi ko hari ibibazo ariko izo mbogamizi ntizikwiye kuduherana kuko uzahura nabyo uburyo bwose wakoresha. Ariko ugerageza kujya mbere uko ushoboye kugira ngo urebe ko hari icyo wageraho ari nako ugerageza guhuriza abandi hamwe.

The EastAfrican: Ni iki wakoze ku giti cyawe kugira ngo abayobozi ba Afurika bagushyigikire kuri ibi by’isoko rusange?

Perezida Kagame: Uretse gukoresha imbaraga zanjye zose kandi twari dufite ikipe nziza twakoranaga, ubundi ibibazo by’ubucuruzi n’isoko rusange byari inshingano za Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou. Ni we wabitangije. Yakoze byinshi. Nagize amahirwe kuko nubakiye ku byo abandi bakoze none biri gutanga umusaruro. Nubakiye ku byo Perezida Issouffou yakoze ariko twese twageze ku ntego kuko twashakaga ubushake bw’abayobozi ba Afurika n’ibihugu. Na bo barabishakaga, barabisabaga. Ibyo ni byo byatumye akazi koroha.

The EastAfrican: Inshuro nyinshi wavuze ko AU igomba kugirira akamaro abanyafurika. Amasezerano y’isoko rusange azagirira akamaro ate umunyafurika umwe wo hasi?

Perezida Kagame: Isoko rusange rya Afurika rizoroshya ubuhahirane no guhura kw’abantu. Yego sosiyete zikomeye zizabyungukiramo cyane ariko bizahera kuri sosiyete nto ari nazo nyinshi zihari. Buri munsi aba baturage bambukiranya imipaka bakora ubucuruzi. Njye ndabizi neza, niboneye ukuntu aba banyafurika bibagora kwambuka imipaka barwana na polisi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ariko bagakomeza gushakisha uburyo. Baranakubitwa. Ibaze ibintu nk’ibi aho inzego za Leta ari zo zitambika abaturage boroheje bishakira gukora ubucuruzi.

Uzi ko n’ibihugu bigirana amakimbirane hari n’ibyagiye bijya mu ntambara ariko abaturage basanzwe ntibaba bumva n’impamvu y’ayo makimbirane. Ntacyo bibabwiye, bo icyo bashaka ni imibereho. Umupaka washaka kureba wose birahaba.
Isoko rusange rero rirasubiza icyo kibazo kuko rigera ku muturage wo hasi ushaka kwikorea ubucuruzi.

Bizanatanga isoko no kuri sosiyete nini. Hari inyungu nyinshi kuri Afurika nidukorera hamwe ubucuruzi kurusha gukora buri umwe ukwe. Imibare igaragaza ko twari kunguka iyo twishyira hamwe. Ibyo bituma uganira n’ibindi bice byo ku isi mukumvikana neza kandi bigatanga umusaruro kurusha kumvikana na buri umwe ku giti cye.

The EastAfrican: Ibindi mwiyemeje ni ugufungurirana ikirere na pasiporo nyafurika bijyanye no kudasaba viza muri Afurika bigamije koroshya ubuhahirane, bigeze he?

Perezida Kagame: Nkeka ko hari ibimaze kugerwaho urebye nko muri Afurika y’Iburasirazuba. Hari ibyo twagezeho mu gukoresha indangamuntu wambuka imipaka aho gukoresha pasiporo cyangwa viza. Bigenda bikurwaho gahoro gahoro kandi nkeka ko ari ikintu cyiza. Muri Afurika y’iburengerazuba naho hari ibyakozwe no mu tundi turere.

Nta bundi buryo twagera ku kwihuza tutemereye abantu kugenderana, korohereza ibicuruzwa cyangwa serivisi kwambuka. Biragenda neza rero. Hari byinshi bigomba gukorwa. Bitwara igihe kubera impamvu wavuze. Rimwe na rimwe biragorana kubisobanura kuko mu mbogamizi duhura nazo tuba tugomba no kureba amahirwe ahari turi kwitesha. Hari ubwo wibaza impamvu ibintu bitihuta kurusha uko bimeze ariko turi abantu, tugira intege nke. Hari ibintu rwose tutabasha gusobanura.

The EastAfrican: Wahawe kuyobora EAC, ni izihe gahunda ufitiye akarere?

Perezida Kagame: Ibyo gukora byo bisanzwe bihari, nta bishya nzazana. EAC isanzweho kandi turashaka kuyongerera imbaraga. Akazi kanjye ni ugukorana n’abandi bayobozi. Ubwo duheruka guhurira i Arusha, twibanze ku kwegereza abaturage ibijyanye na EAC. Bagomba kubimenya, bakabigira ibyabo ku buryo abayobozi atari bo bahora babivuga.

Rimwe na rimwe abaturage ntibumva ibyo tuba tuvuga kuko batabimenyereye. EAC ijyanye n’ibyo abantu babona cyangwa uko biyumva iyo batembereye mu bindi bihugu, ntabwo bikwiye kuba mu mpapuro gusa ahubwo bikwiye kuba mu ngiro. Abantu bakeneye gukorana ubucuruzi, bafite imiryango muri ibyo bihugu byose rero iyo ubitambitse uba ubangamiye ikigamijwe.

The EastAfrican: Ugiye kuyobora mu gihe ibibazo by’imisoro ku bicuruzwa (byambuka imipaka) bikibangamiye abacuruzi. Amasezerano y’ubukungu n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nayo aracyari aho, hari imigambi ufite yo gukemura ibi bibazo muri manda yawe?

Perezida Kagame: Yego tugomba gukoresha imbaraga. Iki ni ikibazo cyatwaye umwanya munini ubwo twari Arusha. Tugomba gushaka uburyo buri wese yumva amerewe neza. Ntabwo wakwinubira ikintu ngo nurangiza wange ko kiganirwaho. Ubwo ikibazo kiba ari ikindi. Bisaba ubufatanye mu nzego zose haba Guverinoma, abikorera, n’abaturage dukwiye kubiganiraho. Sinkeka ko hari ikibazo tutashobora gukemura. Niba ufite ikibazo ugomba kukiganiraho.

The EastAfrican: Inama ya EAC iherutse yagombaga kwiga ku bintu bikomeye ariko itangazo ryashyizwe hanze (irangiye) ntabwo ryagaragaje niba mwarakemuye ibibazo. Ni iki mwemeranyije nko ku bijyanye no guca ikoreshwa rya za pulastiki no gutumiza imyenda hanze?

Perezida Kagame: Bimwe twabihaye umurongo n’uburyo bwo kubikemura. Abantu bahawe akazi ko gukora ibintu bitandukanye nko gukora igenzura, tugahuriza hamwe amakuru kugira ngo nitwongera gukora inama tuzabyigeho. Urugero hari inyigo irimo gukorwa ku bijyanye na pulastiki, ibyakorwa n’ibitakorwa.

The EastAfrican: Ni iki wavuga ku bibazo by’u Rwanda n’u Burundi

Perezida Kagame: U Burundi bwo ibintu biroroshye kandi birigaragaraza. Urugero u Burundi bwavuze ku mugaragaro ko u Rwanda ari cyo kibazo bufite. Abantu bafata ibintu uko bashaka. Reka tuvuge ko u Rwanda nta rubaho, ese bivuze ko nta bibazo u Burundi bwaba bufite? Hari abahawe inshingano ku Burundi, umuhuza Perezida Mkapa, n’umwunzi Perezida Museveni n’ibindi bihugu bya Afurika y’iburasirazuba ntabwo byabashije kubonera igisubizo ibibazo by’u Burundi. Abo bose bari kuba baravuze ko nta bibazo u Burundi bufite ahubwo bituruka hanze.

The EastAfrican: Ariko hari ibyo Perezida Nkurunziza yavuze mu ibaruwa?

Perezida Kagame: Yego, uwo ni Nkurunziza ariko njye ndi kugerageza kwerekana uko ibintu bimeze kandi si ndi kurengera u Rwanda. Ntabwo ndaza kuvuga ku byo Nkurunziza yavuze ariko abashinzwe gukemura ibibazo by’u Burundi ntibigeze bavuga ko bituruka mu Rwanda. Niba hari n’ibibazo biva mu Rwanda ubwo si byo nyirabayazana, byakemurwa ukwabyo.

The EastAfrican:Waba waririnze gusimbura Perezida Museveni nk’umuhuza mu biganiro by’abarundi?

Perezida Kagame:Yego, ni Perezida Museveni ukiri kubikora. Kubera iyo mpamvu nasabye ko ibintu biguma aho byari biri. Ntabwo nifuzaga ko ibintu by’u Burundi bigira ibindi bibangamira, bitanabangamira inzira zo gukemura ikibazo cy’u Burundi ubwacyo. Kuba nzi icyo u Burndi buri kwitwaza, si ngombwa kwiyoberanya imbere y’abari kubyitwaza. Reka ababikemuraga babikomeze kuko ibibazo bya EAC nibyo bigomba kuza imbere kurusha ibibazo by’u Burundi.

The EastAfrican: Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo uhagaze ute? Abanyarwanda n’ubu ntiborohewe no kubona viza zijya muri Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame: Afurika y’Epfo umubano umeze neza ku rwego rw’igihugu. Iyo bigeze kuri bamwe mu bayobozi nibwo ubona ibindi. Perezida wa Afurika y’Epfo aba abwirwa ibintu byinshi ariko ku ruhande rw’u Rwanda nta kunyuranya guhari ku buryo bw’imibanire yacu na Afurika y’Epfo. Icyo dusabwe gusobanura neza tubikorera ku mugaragaro tugatanga n’ibimenyetso. Twubaha ibitekerezo bya bamwe mu banyafurika y’Epfo nubwo twaba tutabona ibintu kimwe. Bivugwa ko bamwe mu batanga ibyo bitekerezo bumva banaganira n’abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo kurusha uko baganira na Guverinoma y’u Rwanda.

The EastAfrican: Bigaragara ko ufite ibibazo byaba ibyo mu karere no ku mugabane ugomba gukemura, ni iki gituma udasinzira?

Perezida Kagame: Nta kibazo cy’ibitotsi ngira. Yego bijya bingora kubona akanya ko gusinzira kubera akazi ariko ngerageza gusinzira neza kandi bikankundira. Igituma ntasinzira ni amateka y’urugamba rufite intego, igihugu tugomba kubaka kigatera imbere. Ibituma ntasinzira ni ukwibaza ngo twatera imbere dute? Twakubaka igihugu cyacu gute? Imigambi dufite ngo dutere imbere vuba bishoboka ituma haba gutekereza cyangwa no gukora cyane.

The EastAfrican: Usinzira amasaha angahe mu ijoro? Birumvikana abo mukorana baba bari maso biteguye ko hari uwahamagara nijoro.

Perezida Kagame: Ugereranyije nsinzira amasaha atandatu, rimwe akaba atanu ariko rimwe na rimwe njya ngerageza akaba umunani. Ni byo hari ubwo njya mpamagara kuri telefone no mu gicuku bitewe n’ubwihutirwe bw’ikibazo. Twiha intego, nkanjye ku giti cyanjye nkiha igihe ngomba kuryama.

Nabonye ko kudakomeza ibintu ari ingenzi, iyo ntabashije gusinzira amasaha atanu, nsinzira amasaha ane. Turacyasabwa byinshi bitandukanye no mu bindi bihugu aho uburyo bw’imikorere (systems) bwijyana ukabasha kuruhuka […] hari ubwo hagira ikiba ukambara inkweto ukanyarukirayo.

Uba ubizi ko nutajyayo ibintu biramera nabi. Ugomba kubitunganya. Njye bijya binangora kubonera umuryango wanjye umwanya, hari nubwo bingora gupangira amasaha 24, iyaba umunsi wagiraga amasaha 36.

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru cy’Abashinwa, ku wa 17 Nyakanga 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza