Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Werurwe 2019 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Kane yageze i Dar es Salaam mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Tanzania.

Biteganyijwe ko muri urwo ruzinduko Perezida Kagame, agirana ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli, byibanda ku mubano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo biri mu karere.

Nyuma y’ibyo biganiro biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu baganiriza itangazamakuru.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agera ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa Kane, aho ari bwakirwe na mugenzi we John Pombe Magufuli. Biteganyijwe ko azava muri Tanzania ejo kuwa Gatanu.

Uruzinduko rurasozwa n’isangira ryateguwe na Perezida Magufuli yakira mugenzi we Paul Kagame.

Perezida Kagame yaherukaga mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania muri Mutarama umwaka ushize, mu gihe Magufuli we aheruka gusura u Rwanda muri Mata 2016.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame umwaka ushize rwasize ibihugu byombi byemeranyijwe ku iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi uhuza imijyi ya Isaka na Kigali.

Uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 400. Tanzania yari yaratangiye kubaka uwo muhanda mu byiciro bibiri, Dar es Salaam-Morogoro (330Km) na Morogoro- Makutupora (426 Km).

Muri Mata 2016, ubwo Perezida Magufuli yasuraga u Rwanda, Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba, bafungura ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza