Perezida Kagame yahawe ishimwe ry’uwaharaniye amahoro muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mata 2019 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yahawe ishimwe ry’indashyikirwa nk’Umukuru w’Igihugu waharaniye amahoro muri Afurika mu mwaka wa 2018.

Ni ishimwe ryakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, mu birori byo gusoza Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ingoma n’Ubuhanzi gakondo (The International Festival for Drums & Traditional Arts) ku wa 27 Mata 2019.

Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro yaryo ya karindwi ryabereye ahantu hatandukanye harimo no mu nyubako ya Saladin Citadel iri mu Mujyi wa Cairo mu Misiri ku wa 20-27 Mata 2019.

Ryitabiriwe n’abarenga 15 000 bo mu bihugu birimo Pologne, Nigeria, u Bugiriki, Misiri, Mexique, Jordanie, Colombie, Armenie, Ghana, Kazakhstan, u Burundi, u Buhinde, Arabie Saoudite, Guinée Conakry, Sénégal, u Bushinwa, Indonesia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani, Sri Lanka, Syria na Palestine.

Ni ubwa mbere ribaye kuva Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi w’imyaka 64 ahawe intebe nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu 2019, umwanya yasimbuyeho Perezida Kagame.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yahawe ishimwe hamwe n’abarimo Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Imibanire na Afurika mu Misiri, Ambasaderi Abu Bakr Hefni Mahmoud [yahagarariye inyungu z’igihugu cye muri Ethiopia] na nyakwigendera Boutros Boutros-Ghali, Umunya-Misiri wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni hagati ya Mutarama 1992 n’Ukuboza 1996.

Ibirori by’impurirane ku Rwanda

Perezida Kagame yagenewe ishimwe kubera uruhare yagize ku ntebe y’ubuyobozi bwa AU yayoboye mu 2018.

Ni ishimwe ryatanzwe mu buryo bwahuriranye n’ijoro Ikompanyi y’Indege yo mu Misiri, EgyptAir, yakoreyemo urugendo rwa mbere mu Rwanda rufungura ibikorwa byayo mu rwa Gasabo. Indege ya EgyptAir izajya ihaguruka i Cairo ku wa Kane no ku wa Gatandatu, mu gihe izajya ihaguruka i Kigali ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Mu gihe yamaze ayobora uyu muryango, Perezida Kagame yasize urwibutso muri AU. Muri Werurwe 2018 i Kigali hasinyiwe amasezerano y’ibihugu bigize AU, agamije gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). Ibihugu 44 byayasinye ku ikubitiro, ndetse ubu bigeze kure biyemeza burundu ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Biteganywa ko aya masezerano azahuriza ku isoko rimwe miliyari 1.2 z’abatuye Afurika, rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19$.

Perezida Kagame kandi yakaganguriye ibihugu bya Afurika kwishakamo ingengo y’imari bidategereje inkunga. AU yatangaje ingengo y’imari izakoresha mu 2019 yagabanutseho 12% ugereranyije n’iya 2018 ariko igaragaramo ukwigira kwa Afurika.

Mu Ugushyingo 2018, Kagame yatangije Ikigega cyo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika cyatangiranye miliyoni 60 z’amadolari.

Ikigega cy’amahoro cya AU kigamije kwishakamo ubushobozi burambye ku bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro bikorwa na AU n’ibijyanye n’ubuhuza ku mpande zishyamiranye. Byitezwe ko bitarenze mu 2021, iki kigega kizaba kimaze kugeramo miliyoni $400.
Kagame ni we washoboye guhuza ibihugu birenga hafi 20 muri AU bigafata umujyo umwe mu kwemeza ikintu kimwe umunsi umwe.

Andi mavugurura y’ingenzi Kagame yazanye muri AU, ni ukwemeza amasezerano yo koroshya ibijyanye n’ingendo zo mu kirere. Yitezweho kongera miliyari $1.3 ku musaruro mbumbe, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni $500 mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kuzamura urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo z’indege.

Ishimwe ryahawe Perezida Kagame ryasinyweho na Minisitiri w’Umuco, Dr. Enas Abdeldayem n’Umunyabugeni, Intesar Abdel-Fattah watangije iri serukiramuco mu 2012.

Dr. Enas Abdeldayem yatangarije abitabiriye iki gikorwa cyahawe inyito y’ingoma z’amahoro zihuza amahanga avuga indimi zitandukanye.

Yagize ati “Nibyo Leta ya Misiri ikora mu gukaza imibanire n’ibindi bihugu. Aho gukoresha indimi zitandukanye zifashishwa ku Isi, ubugeni buracyari ururimi rukumbi n’ikiraro cy’ukuri gihuza abantu batandukanye.’’

Intesar watangije iri serukiramuco ni inzobere mu bijyanye n’Umuco n’Ubugeni muri Minisiteri y’umuco ndetse ayobora Ikigo cy’Ubugeni cya Wekalet el Ghouri. Ni we washinze amatsinda menshi akina amakinamico mu Misiri arimo ‘Egyptian Arts Troupe’.

Ubuhangange bwe bwatumye ahabwa ibihembo bitandukanye mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Yanatangije ibindi bikorwa bishingiye ku muco nk’Iserukiramuco ry’Umuziki ‘Festival for Spiritual Music’ rya “Sama3”.

Kuva mu 1990, Misiri imaze kwakira ibihugu 136 n’amatsinda 200 yitabiriye iserukiramuco ritandukanye.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, ni we wakiriye ishimwe ryagenewe Perezida Paul Kagame nk'uwaharaniye amahoro mu bakuru b'ibihugu bya Afurika mu 2018
Ingoma n'ubundi bugeni ifatwa nk'uburyo buhuza abantu baturuka mu mahanga atandukanye bakavuga ururimi rumwe
Iserukiramuco ryitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 15 bo mu bihugu bitandukanye
Perezida Kagame yahawe ishimwe ry’uwaharaniye amahoro muri Afurika
Perezida Kagame yasimbuwe na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi w’imyaka 64 ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza