Perezida Kagame yahishuye imvano y’ukutumvikana na Col Mouamar Gaddafi wayoboye Libya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Kanama 2017 saa 10:32
Yasuwe :
1 0

Perezida Kagame yagarutse ku buryo atakunze kuvuga rumwe na Col Muammar Gaddafi wayoboye Libya kuva mu 1969 akaza kwicwa ku wa 20 Ukwakira 2011 n’ingabo zari zirangajwe imbere n’ibihugu bikomeye.

Perezida Kagame ni umwe mu bashyigikiye umugambi w’Akanama gashinzwe amahoro ka Loni wo gukora ibishoboka byose muri Libya hakagaruka amahoro, igikorwa cyari gishyigikiwe n’ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Qatar cyaje gusiga Gaddafi yishwe.

Mu kiganiro yagiranye na Financial Times, Perezida Kagame yagarutse ku miterere ya Libya nyuma yo gusenywa n’ingabo zirangaje imbere n’iz’ibihugu bikomeye ku Isi, kimwe na Syria imaze kuba isibaniro ry’ibisasu by’Abanyamerika n’Abarusiya, Islamic State nayo idasigaye inyuma.

Yagize ati “Uratekereza ko ibi bizongera kuba ibihugu? Birashoboka wenda igihe tuzaba tutakiriho. Colonel Gaddafi yari umuntu mubi. Njye nakundaga gushwana nawe kurusha undi muntu uwo ariwe wese.”

Aho niho umunyamakuru yamubajije ikintu bakunze gupfa, cyatumye uko gushwana kwa hato na hato kubaho.

Perezida Kagame yagize ati “Ni uko yifuzaga kugaragara nk’umwami wa Afurika ubundi agategeka abandi ababwira ibyo bagomba gukora. Hari ubwo numvaga kubyihanganira binaniye.”

Perezida Kagame yagaragaje uko hari ubwo Gaddafi yajyaga amwita umukozi w’ibihugu bikomeye ku Isi, inshuti y’Abanyamerika n’Abongereza, ibihugu bitacanaga uwaka na Gaddafi.

Yakomeje agira ati “Naramubwiye, njyewe uko nteye, mu buzima bwanjye, uko nakuze, ntabwo njya nifuza kuba umugaragu w’undi muntu, bivuze ngo urakorera mu nyungu ze, ntabwo uri kwikorera.”

Yitanzeho urugero uburyo imyaka ye myinshi yayimaze mu ndaki, kandi atari kubikora atyo iyo aza kuba akorera inyungu z’undi muntu. Yakomeje avuga ko yabwiye Gaddafi ati “Na rimwe, na rimwe, ntuzongere kuntunga urutoki umbwira ibintu nk’ibyo.”

Imigambi ya Gaddafi ku Rwanda na Afurika

Urwego rushinzwe ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), ku wa 17 Mutarama 2017 rwashyize ahagaragara inyandiko 930,000 zigizwe n’amapaji miliyoni 12 zari zaragizwe ibanga; zirimo nyinshi zireba u Rwanda n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Zigaragaza ko Libya yari ifite umugambi wo gukwirakiza iterabwoba muri Afurika, nk’aho inyandiko yo ku wa 2 Gashyantare 1982 igaragaza ko Libya yari ifite umugambi wo kwinjiza i Khartoum itsinda ry’abagize umutwe w’iterabwoba no gushyigikira umugambi wari warabaye mu 1975 na 1976 wo guhirika ubutegetsi.

Mu Rwanda ho, Libya yari imaze imyaka 13 iyoborwa na Muammar Gaddafi yari ifite umugambi wo “gutanga inkunga y’amafaranga n’intwaro ku Burundi n’u Rwanda, hagamijwe kuzagerageza kugura ‘Air Rwanda’”. Undi mugambi kandi wari uko “Intwaro zizajya zinyuzwa mu Burundi no mu Rwanda zijya ku nyeshamba muri Uganda na Zaire”.

Hari amakuru yizewe IGIHE ifite y’uko ahagana mu 2010, Polisi y’u Rwanda yatahuye ko hari intwaro muri Ambasade ya Libya mu Rwanda zashoboraga kwifashishwa mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutera ama-grenade mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakozi b’iyi Ambasade niwe watanze aya makuru, hanyuma Polisi ikoze iperereza izitahura muri iyo nyubako. Intwaro kandi za Libya zanafashwe no mu bindi bihugu nka Ethiopia.

Libya yashakaga ko izafata indege zayo zo mu bwoko bwa Boeing zari zisanzwe zifitwe na Libyan Arab Airlines ikazambika ibirango bya Air Rwanda zikajya zikora mu izina ritari iryayo.

Umugambi wari ubyihishe inyuma wari uwo guhunga ibihano iki gihugu cyari cyarafatiwe ndetse cyanashakaga kuzajya kibona uko kigura ibyuma byo gusana izi ndege. U Rwanda rwaje kwanga gukomeza ibiganiro n’Abanya-Libya ndetse nyuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje kubona amafoto y’abakozi ba Libya bari guhindura ibirango by’indege zabo bashyiraho ibya Air Rwanda.

Muri Somalia ho, Libya yari yarashyize kuri gahunda ibikorwa byo gutoreza muri Ethiopia no guha intwaro abarwanyi 3000 batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho mu gihugu cyabo.

Yari inafite gahunda yo gukwirakwiza ibikorwa by’iterabwoba muri icyo gihugu, igatoreza abandi banya-Somalia mu Mujyi wa Sabha muri Libya; ikanakora icengezamatwara rigamije kumenesha Perezida Mohamed Siad Barre wayoboraga iki gihugu. Uyu Siad yayoboye Somalia kuva mu 1969 kugeza mu 1991.

Muri Djibouti naho hari umugambi wo guhirika ubutegetsi bwariho hifashishijwe guha ruswa abayobozi no gutanga imodoka z’intambara (APC) 21 muri icyo gikorwa.

Perezida Kagame yavuze ko yigeze kubwira Gaddafi ati “Na rimwe, na rimwe, ntuzongere kuntunga urutoki umbwira ibintu nk’ibyo”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza