Perezida Kagame yakeje icyubahiro u Rwanda rwahawe mu iserukiramuco rya FESPACO

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Werurwe 2019 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimye icyubahiro u Rwanda rwahawe mu iserukiramuco Nyafurika rya Sinema ryaberaga i Ouagadougou muri Burkina Faso, avuga ko ari igikorwa gikomeye ku gusigasira umuco wa Afurika.

Perezida Kagame yagiye i Ouagadougou ku wa Gatanu mu birori bisoza iserukiramuco FESPACO ryari rimaze icyumweru rihabera.

Mu isangira ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta bambitswe imidali y’icyubahiro izwi nka ‘Grand Croix de l’Ordre de l’Etalon’ na Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré.

FESPACO yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, filime yitwa ‘Mercy of The Jungle’ y’umunyarwanda Joël Karekezi yegukanye ibihembo bibiri birimo icy’iyahize izindi mu cyiciro cy’iz’abagabo n’igihembo nyamukuru cyitwa l’Étalon de Yennenga.

Abinyujije kuri Twitter kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yashimiye Perezida Kaboré ku cyubahiro u Rwanda rwahawe muri iryo serukiramuco dore ko rwari rwitabiriye nk’umushyitsi w’icyubahiro.

Ati “Wakoze muvandimwe, nshuti Roch Kaboré ku bwo guha icyuhabiro u Rwanda muri ibi birori bifite akamaro, bigamije kwishimira umuco nyafurika. Nshimiye abatsinze bose muri iri rushanwa n’abahanzi baryitabiriye. Tubifurije gukomeza gutsinda.”

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Addis Abeba muri Ethiopie, Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta yahawe inshingano zo guharanira iterambere ry’umuco n’umurage bya Afurika.

Perezida Kagame yamushimiye ndetse agaragaza ko nta gushidikanya izo nshingano zahawe umuntu ubikwiye.

Ku wa Gatanu ubwo yashyikirizwaga umudali, yavuze ko umuco n’umurage bya Afurika ari amahirwe akomeye umugabane ufite akwiye kubyazwa umusaruro.

Yagize ati “Ntabwo dukwiye kunanirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe. Mu gukorera hamwe, tuzakomeza gushyigikira uruganda rw’ubuhanzi, mu gukora ibihangano bifatika kandi bisobanuye byinshi mu bugeni, binahange imirimo myiza n’uburumbuke ku mugabane wacu.”

Yagaragaje ko binyuze muri sinema, Afurika ifite imbaraga zo kuyobora imitekerereze y’Isi no kugaragaza ahari imbaraga cyangwa intege nke kandi bigahabwa agaciro bikwiye.

FESPACO ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Afurika. Riba rimwe mu myaka ibiri. Ryari riri kuba hanizihizwa isabukuru y’imyaka 50 rimaze ritangiye.

Muri iri serukiramuco u Rwanda rwagaragaje filime eshatu zirimo Icyasha ya Clementine Dusabejambo nka filime ngufi; Mercy of the Jungle ya Joel Karekezi nka filime ndende n’Inanga, Keepers of the Tradition ya Jean-Claude Uwiringiyimana nka filime mbarankuru.

U Rwanda kandi rwaserukiwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, runitabira imurika ry’ibikorwa bya sinema, ubukerarugendo n’ishoramari. Muri iryo murika habayemo kwerekana filime zitandukanye n’ibiganiro mpaka ku iterambere rya sinema mu Rwanda.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza