Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Pharo Management Company bifuza kongera ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi b’ikigo cy’ishoramari Pharo Management Company, kiri gukorera umwiherero mu Karere ka Rubavu, cyakoranyije abakozi bacyo basaga 60 b’i Londres, New York na Hong Kong.

Pharo imaze kumenyekana cyane mu gucunga imari y’ibigo bikomeye mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Aziya, irimo iy’ibigo by’ubwiteganyirize, banki zigenga, ibigega by’ubwizigame, ibigo by’ubwishingizi n’amafaranga y’imiryango usanga yarakize ishaka aho iyabika, icyo kigo kikayashora mu mpapuro mpeshwamwenda.

Nyuma y’ibiganiro na Perezida Kagame muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa Pharo Management Company, Guillaume Fonkenell, yabwiye itangazamakuru ko bifuza kuzamura ibikorwa bashoramo imari mu Rwanda, cyane ko ishoramari ryabo rigaruka ku mpapuro mpeshwamwenda.

Yagize ati “Tumaze igihe dushora imari mu Rwanda, twashoye imari mu mpapuro mpeshwamwenda igihugu cyashyize ku isoko mpuzamahanga za miliyoni 400 $ mu 2013, dushora imari no mu bikorera nko muri Kigali Heights. Mu gihe kiri imbere turifuza gukora byinshi, twabiganiriye na Minisitiri hamwe na Perezida uyu munsi, mu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu.”

Fonkenell yavuze ko hari kurebwa no ku yindi mishinga uretse Kigali Heights yashoyemo imari, nayo igaruka ku bwubatsi n’isoko ry’imari n’imigabane.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, yavuze ko iki kigo cyabijeje ko umunsi u Rwanda ruzashyira impapuro mpeshwamwenda ku isoko mpuzamahanga bazaba biteguye gushoramo amafaranga.

Yakomeje agira ati “N’impapuro zo ku isoko ryo mu gihugu nazo bamaze kuzijyamo ariko ikinini cyane ni uko bakora ishoramari ritandukanye. Umuyobozi wa Pharo, muri Kigali heights buriya amafaranga yagiyemo mu kubaka iriya nzu y’ubucuruzi nawe harimo amafaranga ye 10%, urumva ni ikintu gikomeye cyane.”

Aba bashyitsi basobanuriwe uko u Rwanda ruhagaze, ibibazo rwanyuzemo n’aho rugana ubu, bagira n’umwanya wo kurwitegereza bagasura n’ingagi mu birunga.

Minisitiri Gatete yakomeje agira ati “Biratwereka ko ubufatanye mu gihe kiri imbere buzoroha cyane kandi bakaba biboneye ibyiza by’u Rwanda, babikunze. Turababona nk’abafatanyabikorwa mu ishoramari mu gihe kiri imbere.”

“Icyo tubona cyiza cyane ni uko ari abantu bashaka umubano natwe. Ni ikigo cyatangiye mu 2000 ariko kigeze kuri miliyari 9 $ kandi ziracyazamuka, turabona ko ari abantu twagirana umubano mwiza noneho bagashyira amafaranga yabo hano mu bikorwa bigiye bitandukanye.”

Pharo Management Company imaze gushora imizi mu mpapuro mpeshwamwenda ku isoko mpuzamahanga, z’ibihugu nka Ethiopia, Kenya, Mozambique, Cote d’Ivoire ndetse kigashora imari no mu mpapuro z’imbere mu bihugu nko muri Ghana na Nigeria.

Perezida Kagame yakira abagize Pharo Management Company bari mu Rwanda
Abayobozi ba Pharo Management Company bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame
Abagize Pharo Management Company batangaje ko bifuza kuzamura ibikorwa bashoramo imari mu Rwanda
Itsinda ry'abashoramari bashaka kongera imari yabo mu Rwanda bafashe ifoto y'urwibutso bari hamwe na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza