Perezida Kagame yakiriye Edgar Lungu wa Zambia (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare 2018.

Perezida Edgar Lungu yakiriwe na Perezida Kagame akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe ahagana saa tanu n’igice.

Uyu Mukuru w’Igihugu ari mu ruzinduko rugamije gusangira ubunararibonye n’u Rwanda mu bijyanye no kwihutisha ubukungu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida Edgar Lungu ari busure Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, agace kahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali (Special Economic Zone), akaza no kwakirwa na Perezida Kagame mu busabane muri Kigali Convention Center ku mugoroba.

U Rwanda na Zambia bifitanye imikoranire mu bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imiyoborere myiza ndetse n’ubukerarugendo.

Ku munsi we wa nyuma w’uruzinduko ari kugirira mu Rwanda, Perezida Lungu azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame aho bazanashyira umukono ku masezerano agamije kunoza imikoranire hagati y’impande zombi.

Perezida Edgar Lungu yaherukaga i Kigali muri Kanama 2017 ubwo yitabiraga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame. Uru rugendo yarukoze nyuma y’amezi abiri, Paul Kagame nawe avuye muri Zambia aho yagiriye urw’iminsi ibiri.

Icyo gihe Perezida Kagame yashyize indabo ku rwibutso rw’aho abaperezida batatu baheruka ba Zambia bashyinguye hazwi nka Embassy Park haruhukiye Levy Mwanawasa witabye Imana mu 2008; Frederick Chiluba watabarutse mu 2011 na Michael Sata witabye Imana mu 2014.

Mbere y’uko Perezida Kagame agera muri iki gihugu, imihanda yo mu Mujyi wa Lusaka, yamanitswemo ibyapa binini byanditseho ko Perezida Edgar Chagwa Lungu amuhaye ikaze.

U Rwanda na Zambia bifitanye umubano mwiza, kuva ku wa 27 Werurwe 2015, Ikigo cy’Igihugu gikora Ubwikorezi bw’Indege, RwandAir, cyatangije ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Lusaka, zikorwa na Boeing 737-800 Next Gen.

Zambia ni igihugu gikungahaye mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo n’inganda, kikagira umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro azwi nka “Copper”.

Perezida Kagame yakira Edgar Lungu wa Zambia ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe
Perezida Edgar Lungu akigera i Kanombe yakirijwe indabo mu cyubahiro gikwiye Umukuru w'Igihugu
Zambia ifitanye n’u Rwanda umubano ushingiye ku bwubahane, ubwizerane n’ubufatanye
Perezida Edgar Lungu yaherukaga mu Rwanda mu birori byo kurahira kwa Perezida Kagame muri Kanama 2017
Perezida Edgar Lungu yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Perezida Edgar Lungu ni urugendo rwa mbere akoreye mu Rwanda kuva umwaka wa 2018 watangira
Perezida Lungu azasoza uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri kuri uyu wa Kane
Perezida Lungu yari afite akanyamuneza nyuma yo kwakirwa na Paul Kagame ku butaka bw'u Rwanda
Perezida Edgar Chagwa Lungu wa Zambia asuhuza Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo
Perezida Edgar Chagwa Lungu asuhuza Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Monique Mukaruliza
Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu
Perezida Edgar Lungu yakiriwe mu mbyino gakondo ziranga umuco Nyarwanda
Itorero ribyina imbyino gakondo ryahaye ikaze Perezida Edgar Lungu

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza