Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’ishoramari bifuza gukorana n’u Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yakiriye itsinda ry’abayobozi bakuru b’ibigo by’ishoramari byiganjemo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), bagaragaza ko bifuza gukorana ubucuruzi n’u Rwanda kuko ari igihugu gitekanye kandi kiyobowe neza.

Iri tsinda ry’abayobozi 40 b’ibigo bikora mu bijyanye n’ibikorwaremezo, ubuzima n’ibindi, rimaze iminsi mu gihugu rirambagiza amahirwe y’ishoramari.

Nyuma yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, Werner Kurn, uyobora ikigo Ocean Entreprises gikorera i San Diego muri Leta ya California, yatangaje ko bakunze u Rwanda ku mpamvu nyinshi ariko iy’ingenzi ari uko abaturage barwo bafite umuco wo kwakira abantu neza.

Yavuze ko bashyize imbere gukorana ubucuruzi n’u Rwanda kandi Perezida Kagame yabasobanuriye ibyakozwe bitandukanye ngo igihugu kibe mu byiza bibereye ishoramari.

Yagize ati “Mu myaka yashize buri wese yatinyaga u Rwanda ariko ibyo rumaze kugeraho mu myaka mike nyuma ya 1994, rwahindutse igihugu cyiza gitekanye. Iyo utembereye igihugu cyose ubona amahirwe kandi ‘yadusobanuriye by’umwihariko uko twashora imari mu Rwanda tugakorera ubucuruzi hano kandi turabitegereje.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yasobanuye ko aba bashyitsi bashaka kumenya u Rwanda, icyo ubuyobozi bwarwo butekereza n’uko rwageze aho rumaze kugera hashimishije.

Yongeyeho ko bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda kuko ari abantu bafite ubushobozi buri hejuru mu bijyanye no gushora imari kandi bamaze imyaka myinshi babikora mu bihugu byabo.

Yagize ati “Perezida yahuye na bo abereka igihugu cyacu ibyo cyifuza, ibyo bashobora gushyiramo amafaranga, ukuntu dushobora gufatanya na bo, ariko cyane cyane icyo bashaka ni ukugira ngo bige ku Muyobozi w’igihugu cyacu, bamenye ibyo twakoze n’ukuntu twageze aho tugeze.”

Iri tsinda ryemeza ko u Rwanda ari igihugu cyiza gitekanye kandi gifite isuku, bazanasura ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga.

Perezida Kagame asuhuza abagize iri tsinda ry'abashoramari
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'ibigo by'ishoramari bifuza gukorana n'u Rwanda
Perezida Kagame hamwe n'itsinda ry'abayobozi b'ibigo by'ishoramari yakiriye
Umuyobozi w’Ikigo Ocean Entreprises gikorera i San Diego muri Leta ya California, Werner Kurn, yatangaje ko bakunze u Rwanda ku mpamvu zirimo kuba abaturage barwo bafite umuco wo kwakira abantu neza

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza