Perezida Kagame yakomoje ku bahunze igihugu kubera ibyaha bakoze bakihindura abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kamena 2019 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibibazo birebana na demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’izindi.

Ni mu kiganiro cyihariye ytagiranye na RTBF cyamaze iminota isaga 30, ubwo yari i Bruxelles mu nama y’u Burayi yiga ku iterambere, Journées Européennes du Développement ku wa 18-19 Kamena 2019. Ni inama ngarukamwaka yaganiraga ku nzego zinyuranye z’iterambere, yahuje impuguke, abakuru b’ibihugu n’abandi bavuga rikumvikana bo mu bihugu 154.

Ni mu gihe muri uyu mwaka Perezida Kagame ari we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ndetse aheruka gusoza inshingano nk’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, AU.

Ku birebana na Politiki y’u Rwanda

Ubwo Perezida Kagame yari mu Bubiligi, abanyarwanda benshi bakoze imyiyereko yo kumushyigikira no kwerekana urukundo bamufitiye, ariko hanagaragara agatsiko gato k’abatavuga rumwe na we kigaragambyaga.

Perezida Kagame yasubije abibazo ku miyoborere y’u Rwanda, avuga ko intambwe igihugu gikomeje gutera ubwazo zivugira.

Ati "Abantu babivuga, bibagirwa aho twavuye n’aho tugeze, bagatega amatwi gusa inkuru zigenda zigaruka. Iyo haba nta mutekano uhari cyangwa icyizere cyawo, iri terambere ntabwo ryari kugerwaho.”

Perezida Kagame ahubwo yashimangiye ko mu biyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi harimo abafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ati "Ugenzuye neza ahahise h’abo batavuga rumwe n’ubutegetsi, harakemangwa. Bamwe bahunze igihugu bamaze gukora ibyaha, ruswa, ubwicanyi cyangwa ibyaha ndengakamere byabaye mu gihugu cyacu…Bahungiye muri ibi bihugu by’i Burayi. Basakuza nk’aho baharanira demokarasi cyangwa uburenganzira bwa muntu nyamara ari abanyabyaha buzuye".

Ibijyanye n’iterambere ry’u Rwanda

Bamwe mu bashakashatsi bakunze gukemanga imibare igaragaza ko u Rwanda rwateye imbere itangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje umubare w’abari mu bukene ari 38.2% bavuye kuri 39.1% bariho mu bushakashatsi nk’ubu bwa Kane bwamuritswe mu 2013/14 bavuye kuri 44.9% mu 2010/2011.

Perezida Kagame yavuze ko abahakana ibigaragazwa n’imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare bakwiriye kuza kwirebera ukuri.

Ati “Njye nemeza ko ukuri kugaragararira mu gihugu. Nimwe mukwiriye kuza kubyirebera niba mubishaka. Reka dufate nk’urugero ku ngengo y’imari ya 2019-2020. Twageze aho twishakamo ingengo y’imari yacu ku kigero kigera kuri 70%. Mu gihe cyashize mbere y’intambara (1990) ubwo u Rwanda rwari rumeze neza, ingengo y’imari iva imbere mu gihugu yari kuri 15% !”

Kubyutsa umubano na RDC

Ukurikije umubano w’u Rwanda mu gihe cya Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukagereranya n’umubano w’ibihugu byombi nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Perezida Félix Tshisekedi, bigaragara ko bitangiye kujya mu buryo.

Perezida Tshisekedi yari mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka na Perezida Paul Kagame ajya muri icyo gihugu mu muhango wo gusezera kuri Etienne Tshisekedi, umubyeyi wa Félix Tshisekedi witabye Imana.

Perezida Kagame yemeza ko umubano w’u Rwanda na Congo wateye imnbere, icyakora avuga ko n’ibindi bihugu ari uko byagenze.

Ati “Umubano wacu wateye imbere mu buryo bugaragara. Nta nubwo ari u Rwanda gusa n’ibindi bihugu bituranyi ndetse n’ibyo mu Burayi. Umubano wa Congo n’ibyo bihugu wariyongereye bigaragara. Ibyo bishingiye ku mpinduka zabaye muri Congo.”

Muri Mutarama ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora yo muri Congo, habaye kutumvikana ku watsinze, Komisiyo y’amatora ivuga ko ari Tshisekedi mu gihe Kiliziya Gatolika n’abandi bavugaga ko ari Martin Fayulu.

Ibyo byatumye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wari uyobowe na Perezida Kagame ugira impungenge ku byatangajwe, usaba ubutegetsi bwa Congo kuba buhagaritse gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu.

Perezida Kagame abajijwe ku mwanzuro wa AU yari ayoboye, yagize ati “Njye nibanda cyane kuri biriho uyu munsi. Ntabwo ndi wa muntu wizirika ku hahise. No mu gihugu cyacu twagize amateka mabi ariko twanze kuba imbohe zayo.”

Umubano wa Afurika n’u Burayi

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano atandukanye y’ubufatanye Afurika yagiye igirana n’u Burayi ntacyo yagiye amara cyane kubera ko ataranzwe n’ubwubahane nk’abafatanyabikorwa koko, ahubwo yabaga afata uruhande rumwe nk’urukeneye ubufasha naho urundi rugomba gufasha.

Ati “Ubwo bufatanye bwari buhengamye. Byarashobokaga ko biba byiza kurushaho ariko icyo gihe cyaranzwe nuko Afurika, ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo na Pacifique byabaye ibigenerwa inkunga n’u Burayi, nta kindi. Nta gisa n’ubufatanye cyabayeho nubwo byitirirwaga ubufatanye.”

Amasezerano y’ubufatanye yitiriwe Cotonou yasinywe hagati ya Afurika n’u Burayi mu 2000 azarangira muri Gashyantare umwaka utaha.

Mu kuyavugurura hashobora kuzashyirwamo ingingo nshya zirengera inyungu z’abanyafurika nyuma y’uko uwo mugabane wemeje isoko rusange rihuriza hamwe abaturage basaga miliyari 1.2. Bibaye kandi mu gihe ibindi bihugu bikomeye ku Isi byatangiye kuza mu bufatanye buvuguruye na Afurika, bishoramo imari nyinshi nk’u Bushinwa, Turikiya n’ibindi.

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zinyuranye zirebana n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza