Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri Musafiri w’Uburezi na Nsengimana w’Ikoranabuhanga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 06:43
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame yakuyeho Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, kuri uyu wa Gatatu.

Mu itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasinye riravuga ko "Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, Perezida Paul Kagame yashyizeho abaminisitiri ku buryo bukurikira: Minisitiri w’Uburezi: Dr. Eugene Mutimura, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho: Jean de Dieu Rurangirwa."

Dr Musafiri Papias Malimba yagizwe Minisitiri w’Uburezi kuwa 24 Kamena 2015, avuye ku mwanya w’ Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda. Naho Jean Philbert Nsengimana yagiye muri Guverinoma mu 2011.

Mu zindi mpinduka, Kayumba Olivier yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza asimbura Antoine Ruvebana, naho Francis Musoni agirwa Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana bakuwe muri Guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza