Perezida Kagame yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kuba maso

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Ukuboza 2017 saa 03:11
Yasuwe :
1 0

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018 abapolisi b’u Rwanda, abashimira ubwitange bakomeje kugaragaza, anabasaba guhora biteguye guhashya icyahungabanya umutekano n’ituze by’abanyarwanda.

Mu butumwa bwe Umukuru w’Igihugu Polisi y’u Rwanda, yavuze ko kuba umwaka wa 2017 ugeze ku musozo ari umwanya wo kwisuzuma ku bapolisi, banatekereza uburyo bwo kunoza biruseho inshingano bafite ku gihugu.

Yavuze ko kubera ubwitange mu kazi kabo, byafashije igihugu gukomeza gutera imbere muri uyu mwaka urangiye.

Ati “Uyu mwaka wose, haba mu gihugu no hanze yacyo mwakomeje gukorana ubwitange n’umwihariko kugira ngo habeho umutekano n’ikumirwa ry’ibyaha ku baturarwanda. Hano mu gihugu, abaturage bishimiye amahoro, umutekano n’umutuzo byatumye iterambere rikomeza nubwo habaga hari imbogamizi mu Karere cyangwa no ku isi.”

Uretse mu Rwanda, Umukuru w’Igihugu yanabashimiye ko bagaragaza ubunyamwuga hirya no hino ku Isi aho bari kubungabunga amahoro n’umutekano.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo bwitange n’umuhate bigomba gukomeza kuranga abapolisi, bagahora biteguye guhangana na buri cyose cyashaka guhungabana umutekano w’igihugu.

Ati “Uyu mwaka dusoza ntabwo wari woroshye. Nta n’ubwo dukwiye kwizera ko 2018 uzoroha kurushaho. Nk’uko twagiye tubibona, Isi n’Akarere bigenda bihinduka mu buryo butuma habaho ibibazo by’umutekano harimo bimwe bigomba no guhashywa byihuse, bigakorwa neza kandi nta kuzarira. Ibi birabasaba guhora muboneye kandi mwiteguye.”

Yongeyeho ati “Nubwo tutamenya ibizaba ejo hazaza, Abanyarwanda hari icy’ingenzi bakeneye kwizezwa , za ndangagaciro zatumye twikura mu bibazo bitagira ingano, dutewe ingufu n’ubunararibonye, ubumenyi n’ibikoresho twagiye tubona uko ibihe byasimburanye, twizeye ko tuzigobotora ikibazo cyose cyadutera kandi umutekano n’ituze by’abaturage bacu bigahora birinzwe.”

Raporo ya 2016 ya World Internal Security and Police Index igaragaza uko Polisi z’ibihugu zihagaze hagendewe ku ngingo enye zirimo ubushobozi, imikorere, gukurikiza amategeko n’umusaruro zitanga; yagaragaje ko iy’u Rwanda ari imwe mu zihagaze neza aho iri ku mwanya wa 50 ku isi, ikaz aku mwanya wa kabiri muri Afurika.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwamuritswe mu Ugushyingo 2016, bwagaragaje ko abaturage bizera Polisi y’u Rwanda ku kigero cya 97.1%.

Polisi y'u Rwanda yateye intambwe ifatika mu ngeri zose harimo n'ibijyanye n'umutekano wo mu muhanda
Polisi y'Igihugu igira ibikorwa byo kwegera abaturage aho basobanurirwa ibirebana no kubungabunga umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge n'ibindi
Abapolisi b'u Rwanda baheruka kuva muri Centrafrique mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu
Polisi y'u Rwanda itanga ubufasha muri Haiti
Abapolisi b'u Rwanda muri Centrafrique bacungiye umutekano Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (UN), António Guterres
Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru bubakiwe amacumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza