Perezida Kagame yasabye ko inyungu ku nguzanyo zagabanywa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Gicurasi 2017 saa 08:01
Yasuwe :
2 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe ko inyungu ku nguzanyo banki ziha abaturage zagabanywa, kuko kuba ziri hejuru bigira ingaruka mu buryo abaturage bazibona kandi baba bakeneye kwiteza imbere.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari yitabiriye isangira ryo kwizihiza imyaka 50 Banki ya Kigali imaze ishinzwe.

Perezida Kagame yavuze ko hari inzitizi urwego rw’imari mu Rwanda rufite zirimo kuba amafaranga banki zifite akiri hasi ugereranyije n’andi masoko, bigatuma habaho imbogamizi mu gutera inkunga imishinga minini nk’igihugu.

Yakomeje agira ati “Ikiguzi cy’inguzanyo nacyo kiracyari hejuru cyane, bigatuma hataboneka inguzanyo z’igihe kirekire ku miryango no kwagura ibigo byacu. Dukeneye gukorera hamwe, Leta n’abikorera, kugirango inyungu ku nguzanyo z’amabanki zorohere abantu.”

Perezida Kagame yavuze ko amabanki atari ukugira imibare gusa, ahubwo ari ukuba afasha abaturage kugera ku ndoto zabo.

Yagize ati “Ni ugufasha abaturage bacu kugera ku ndoto zabo, Abanyarwanda n’abandi, kubaka inzu z’imiryango yacu, kuzigamira uburezi bw’abana bacu, kudufasha mu kugira umutekano mu bukungu bigatuma duhangana n’ibibazo by’ubuzima ntacyo twikanga.”

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yashishikarije “abantu kuzigama kuko iyo bazigama amafaranga araboneka kugira ngo atangwe ku nguzanyo, kandi iyo bazigamye ari benshi n’igiciro kiragabanuka.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, aheruka kubwira abadepite ko ko kugira ngo inyungu ku nguzanyo zigabanuke bisaba ko hajyaho ingamba zituma banki zibona amafaranga y’igihe kirekire kandi ahendutse.

Yagize ati “Kiriya giciro ntawe ucyishimiye, inyungu ya 17%, 18%, 19% iri hejuru ku nguzanyo, ibyo ntawe ubishidikanyaho, ariko ntabwo ari ibintu upfa gukora mu ijoro rimwe ngo ubimanure, hagomba kujyaho ingamba zituma tubona amafaranga y’igihe kirekire. ”

U Rwanda rukomeje gukora gahunda zitandukanye zatuma igihugu kigira ububiko bw’amafaranga banki zajya zikoresha, ubu kikaba kimaze kugira ibigega bitandukane birimo Agaciro Development Fund na Rwanda National Investment Trust.

Mu bindi byakozwe harimo guhuza banki zo mu Rwanda na banki z’iterambere ngo zibashe kuzigama amafaranga ahendutse nubwo nayo adahagije, hashyirwaho uburyo butandukanye bwo kwizigama ndetse hari intego yo kurushaho kubyaza umusaruro isoko ry’imari n’imigabane.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Kigali Convention Center ahabereye ibi birori byo kwishimira ibyo Banki ya Kigali imaze kugeraho mu myaka 50 imaze
Perezida Kagame ubwo yasuhuzaga abari muri Kigali Convention Center
Perezida Kagame yavuze ko amabanki atari ukugira imibare gusa, ahubwo ari ukuba afasha abaturage kugera ku ndoto zabo
Abantu batandukanye bari bitabiriye ibi birori bakurikiye inama za Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko hari inzitizi urwego rw’imari mu Rwanda rufite zirimo kuba amafaranga banki zifite akiri hasi ugereranyije n’andi masoko
Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe ko inyungu ku nguzanyo banki ziha abaturage zagabanywa, kuko kuba ziri hejuru bigira ingaruka mu buryo abaturage bazibona kandi baba bakeneye kwiteza imbere
Perezida Kagame aganira n'Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza