Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ‘guteta’

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 05:07
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko gukoresha ubushobozi n’imbaraga rwifitemo, aho kugira imyumvire yo kwicara ngo rimwe na rimwe rutekereze ko hari uzaza kubakemurira ibibazo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari muri Petit Stade, muri Youth Connect Convention 2017.

Iri huriro ry’urubyiruko ryakoranyirije hamwe urubyiruko rurimo ba rwiyemezamirimo bakiri bato, urwaturutse mu turere twose tw’igihugu, mu mashuri makuru na za kaminuza, urwibumbiye mu mahuriro y’urubyiruko, urw’Abanyarwanda baba mu mahanga, uruvuye mu itorero Urunana rw’Urungano icyiciro cya kabiri n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda n’urwa Afurika rushyize hamwe imbaraga n’ubumenyi rufite rushobora gukemura ibibazo uyu mugabane ufite ariko ngo igihugu nticyabigeraho cyonyine.

Yababwiye ko imbaraga zabo arizo zizatuma igihugu kigera mu mwanya ufatirwamo ibyemezo bikomeye, aho kugira ngo kijye gihora kibifatirwa.

Yagize ati “Rero rubyiruko, nta guteta. Guteta murabizi? Ntimugatete, iyo uteta ukibwira ngo njyewe ntabwo ndibukore ibi ntiyanduza cyangwa ntabwo ndi bukore ibi biraruhije, bizakorwa n’abandi, uko ni uguteta.”

Akomeza agira ati “Iyo wabigiyemo utakaza amahirwe kandi amahirwe yatakaye ntabwo wakongera kuyagarura. Icyo ushobora kubona ni andi mahirwe ariko ya yandi aba yagiye. Rero nta mwanya wo gutakaza amahirwe dufite niba twifuza kuba mu mwanya mwiza.”

Yibukije uru rubyiruko ko kugira ngo ruzabashe gukemura ibibazo bihari, rukavamo abayobozi beza b’uyu munsi n’ab’ejo, rugomba kumenya ko ‘nta wakemura ibibazo ari nyamwigendaho.’

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, dukwiriye gutinyuka tukiga, tukanengwa, tukanenga. Uwakunenze ntabwo ari ukugutuka, uwakunenze aguha uburyo bwo kwikosora, bwo kugira ngo inenge wari ufite ireke kukubera ikibazo, ahubwo muri ko kunenga ni uburyo bw’igisubizo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko urubyiruko rudakwiye kwicara ngo rutegereze kunengwa, ahubwo narwo rukwiye kwicara rukareba niba hari ibitagenda bigakosorwa hakiri kare.

Icya gatatu ngo ni ukugira umuco wo kwiga no gushaka kumenya no gukora kuko ari byo bitanga kumenya kwa mbere kwa ngombwa.

Yasabye urubyiruko kugaragaza icyo rushoboye

Perezida Kagame yavuze ko kwitwa urubyiruko gusa ukavuga ko hari ibintu uzi nta kintu bimaze, kugeza igihe ubiherekeje n’ikintu gifite akamaro ku muryango no ku gihugu cyawe.

Yatanze urugero ku muganga ushobora kuvuga ko afite imyaka 30 ariko ugasanga ashobora kujya kuvura abantu yasinze urwaga, kugeza ubwo ashobora no kwibagirirwa ibikoresho bye mu mubiri w’umuntu.

Yakomeje agira ati “Guhiganwa navugaga ni uguhiganwa gukora ibyiza nubwo byitwa ko ubizi kuko isi turimo ni uko imeze. Ningenda nshaka abaganga bo kumvura cyangwa bo kuvura uwanjye, ndabaza ngo ariko ahantu hari umuganga mwiza ni he?”

“Bakambwira ngo ‘Eh! hariya iyo ugiyeyo nta n’ubwo umuganga aba akwitayeho kandi ndi bumuhe amafaranga ra! Ngo ugerayo ntakwiteho. Ahandi ngo iyo uhageze, uriya ni umukozi, agira atya, aho niho nzajya.”

Yavuze ko urubyiruko rugomba guharanira gukora ibishoboka mu gukemura ibibazo ibihugu byarwo bifite, ntibahe umwanya abashobora no kuza bashaka kubafashisha inkunga zidashingiye ku rukundo rusanzwe.

Yakomeje agira ati “Dukwiye kumenya guhangana n’ibibazo dufite tukabikemura kugira ngo hatazabaho ko umuntu avuga ngo ntabwo mbishoboye njyewe, ukicara ugategereza umuterankunga.”

“N’uzaza bajye baza basange tugenda, twashyizeho akacu. Iyo usindagiza umuntu kubera ko afite intege nke ku mpamvu zitandukanye, ariko nawe aba ashingura agatera intambwe ukamusindagiza.”

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza