Perezida Kagame yashimiye abatangije umushinga ‘Umubano Project’ wahinduye ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Kanama 2017 saa 09:34
Yasuwe :
1 0

Perezida Kagame yashimiye Abongereza bagize uruhare mu kubaka umubano n’ubufatanye hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda binyuze mu mushinga wiswe Umubano Project, watangijwe n’umunyapolitiki w’umwongereza, Andrew Mitchell, mu 2007.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hizihizwaga imyaka 10 uyu mushinga wari umaze, ukaba waragiye ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo ubuzima, uburezi, ishoramari n’umukino wa Cricket, aho umaze kugirwamo uruhare n’abadepite bagera kuri 40 bo mu ishyaka Conservative ryo mu Bwongereza.

Iri zina ryahawe uyu mushinga ritanzwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver, icyo gihe yari akiri ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, ubwo ngo Andrew Mitchel yamusabaga ko habaho umushinga usobanura ‘ubufatanye, gukorana, kwigiranaho no gufatanya.’

Perezida Kagame yavuze ko Umubano Project wubatse ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, anashimangira ko inkunga u Rwanda rwahawe n’u bwongereza ngo iteze imbere Abanyarwanda ari nini cyane.

Yagize ati “Twagize ubufatanye n’ibindi bihugu, n’izindi nzego, ariko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwabaye bwiza cyane kurushaho.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ushobora kugaragara nk’umugoroba wa nyuma ku mushinga ‘Umubano Project’, wagiye ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye mu gihugu kandi ibyakozwe byo bitazigera bisibangana.

Yakomeje agira ati “Nubwo uyu ushobora kugaragara nk’umugoroba wa nyuma w’umushinga ‘Umubano Project’, ntabwo ari ubwa nyuma ku bucuti n’ubufatanye bwawubakiweho. Byo bizamara igihe kirekire kandi ndashimira abantu bose bari hano n’abatabashije kuza kwifatanya natwe muri uyu munsi, bakoze ibishoboka kugira ngo ibi bikorwa bibashe kubaho.”

Yavuze ko umusaruro w’uyu mushinga wagiye ugaragarira mu nzego z’ishoramari, ubufatanye n’ubucuruzi bwagize imbaraga aho RwandAir iherukira gufungurira ingendo mu Bwongereza, aho abagenzi babasha kuza mu Rwanda nta handi bahagaze.

Yagarutse ku buryo Andrew Mitchel yavuze ko hari abantu benshi banenze uburyo amatora mu Rwanda yagenze kandi bafite ibibazo biruta iby’u Rwanda uyu munsi, ariko avuga ko bagomba kumenya ko iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ari ntakorwaho.

Yakomeje agira ati “Nibyo habayeho kunenga, ariko si ikibazo gikomeye, turumva, tukabihuza n’ibyo dukora mu buzima bwa buri munsi, tugakuramo amasomo yacu, ariko tukakwira umuntu wese ko tuzi neza imibereho yacu, aho tuvuye, aho tugana kandi tuzakomeza guhitamo ibitubereye biri mu nyungu zacu ntawe tubangamiye.”

“Ni nk’aho ikibazo gihinduka ngo ni gute mu Rwanda umuntu atsinda amatora hafi amajwi 100%? Ntekereza ko ari ukubera ko u Rwanda rwihariye muri ubwo buryo butuma bishoboka.”

“Abanyarwanda ntabwo turi ibitangaza ariko dutandukanye n’abandi. Biba mu buryo bwubahirije ibitekerezo bya buri wese. Igikomeye ni uko abanyarwanda bavuze kandi mu ijwi riranguruye, bishimiye ibyo byari gukora, ibyo bari kubona kandi dushyigikiye ibyo bikorwa, dushyize hamwe mu gushakira abana bacu n’abuzukuru ahazaza heza tubifuriza.”

Yijeje Mitchel ubufatanye burambye avuga ko u Rwanda ari inshuti nziza kuri bo no mu bihe bikomeye, ashimangira ko buri wese agomba kumenya ko iterambere n’imibereho y’abaturage b’u Rwanda ari ntakorwaho.

Andrew Mitchel yashimiye abayobozi batandukanye n’abagize ishyaka Conservative ryo mu Bwongereza, anashimira Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, bamushimira umusaruro imiyoborere ye yagaragaje mu myaka ishize.

Yavuze ko nk’uko uyu munsi basoza umushinga wacu ‘Umubano’, yizera ko ubufatanye bwubatswe kubera uwo mushinga bukomeye, agaragaza ibintu by’ingenzi bakoze mu mushinga wabo.

Yagize ati “Icya mbere ni ishuri Umubano twagize uruhare mu kubaka no gutangiza, icya kabiri muribuka ko Nyakubaha Perezida mwatangije Kinyinya Community Center twagize uruhare mu kubaka no guha ibikoresho, nyuma y’imyaka icyenda ikaba ikomeje kugenda igira imbaraga. Ikindi ni ikibuga cya Cricket kiri kubakwa,”

Muri icyo gikorwa kandi hasomwe ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, wavuze ko atewe ishema n’ibyo u Bwongereza n’u Rwanda babashije kugeraho bafatanyije, nk’abafatanyabikorwa n’inshuti.

“Ni ukubera ubufatanye n’icyerekezo cya Perezida Kagame, nshimira cyane kuba yongeye gutorwa. Ubu Abanyarwanda bafite amahirwe y’ubuzima kurusha ikindi gihe icyo aricyo cyose.”

Yagaragaje uburyo igisirikare cy’u Bwongereza cyakoranye n’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro, ishoramari na ryo rikaba riri kwiyonghera hagati y’ibihugu byombi nyuma y’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Londres.

Yakomeje agira ati “Ibi bikorwa byose byaje byuzuzwa na ‘Umubano project, bitewe n’ubwitange bwa Andrew Mitchel, David Cameron n’abandi batabarika bitanze. Uyu mushinha usize agaciro gakomeye. Mu kwishima uyu munsi mukwiye kwishimira uruhare mwagize mu kubaka ubucuti hagati y’ibihugu byacu byombi, ubucuti buzanakomeza mu myaka myinshi iri imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko Umubano Project wubatse ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 uyu mushinga wari umaze, ukaba waragiye ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo ubuzima, uburezi, ishoramari n’umukino wa Cricket
Perezida Kagame yagarutse ku buryo Andrew Mitchel yavuze ko hari abantu benshi banenze uburyo amatora mu Rwanda yagenze kandi bafite ibibazo biruta iby’u Rwanda uyu munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza