Perezida Kagame yashimiye Narendra Modi wongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Narendra Modi wongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe, amushimira icyizere yongeye kugirirwa n’abaturage b’u Buhinde.

Ibyavuye mu matora kugeza ubu birerekana ko ishyaka rye Bharatiya Janata Party (BJP) ari ryo riri bwegukane imyanya igera hafi kuri 300 mu myanya 543 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Mu Buhinde, ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka rigira ubwiganze mu mutwe w’Abadepite iyo rigize imyanya 272 mu myanya 543 iba mu nteko.

Bivuze ko Modi ari we wegukanye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde kuko ashyirwaho n’ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka ryatsindiye ubwiganze mu nteko, Umutwe w’Abadepite.

Nyuma yo kongera kwegukana intsinzi, Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwa Twitter yashimye icyizere Abahinde bongeye kugirira Modi.

Ati “Nkwifurije ibyiza n’amahirwe wowe n’igihugu cy’u Buhinde. Tuzakomeza guharanira ko guteza imbere umubano w’ingirakamaro ku bihugu byombi n’abaturage bacu.”

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi, ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.

Muri Nyakanga 2018, nibwo Modi yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda ndetse aba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde ugendereye u Rwanda.

Mu ruzinduko rwe, yakoze ibikorwa birimo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, yoroza inka 200 abatuye muri uyu mudugudu mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Umwaka ushize u Rwanda rwemeje ko uwitwa Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali. Niwe wa mbere ugize icyicaro i Kigali kuko ubusanzwe Ambasade y’u Buhinde muri Uganda ari yo yakurikiranaga ibikorwa byabwo mu Rwanda n’u Burundi.

U Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye. Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 z’amadolari mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; mu 2016 buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.

Muri Gicurasi umwaka ushize ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze, Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi.

Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi. Sosiyete y’ubwikorezi bw’indege y’u Rwanda, RwandAir, ikora ingendo zigera mu Mujyi wa Mumbai kuva tariki ya 4 Mata 2017.

Umwaka ushize Narendra Modi yagiriye uruzinduko rw'amateka mu Rwanda
Perezida Kagame yashimiye Modi wongeye gutorerwa kuba Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde
U Buhinde n'u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ubyara inyungu
Perezida Kagame yavuze ko gutorwa kwa Modi bizakomeza ubufatanye bw'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza