Perezida Kagame yashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 1 Gashyantare 2017 saa 11:57
Yasuwe :
2 0

Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari z’u Rwanda, ashyira indabo ku gicumbi cyazo kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’igihugu, ku ya 1 Gashyantare.

Umukuru w’Igihugu yageze ku gicumbi cy’Intwari, haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, ahita ashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari.

Izo Ntwari z’igihugu zibukwa ni Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi, mu 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.

Ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’Intwari byanabereye hirya no hino mu midugudu igize igihugu.

Mbere yaho hagiye haba ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo cyo gusingiza intwari z’u Rwanda cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri tariki 31 Mutarama 2017, kuri Sitade Nto i Remera, aho Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yahaye impanuro urubyiruko amagana rwari rwacyitabiriye.

Perezida Kagame aha icyubahiro intwari z’igihugu
Ambasaderi wa Uganda, Richard Kabonero yahagarariye abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu kubaha intwari zarwo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe,Nkusi Deo n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba
Minisiti w'Ingabo z'u Rwanda, Gen James Kabarebe azirikana intwari z'u Rwanda
Abayobozi bakuru bubashye intwari z'igihugu
Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba

Amafoto: Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza