Perezida Kagame yasobanuye uko u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga abantu bamwe batabyumva

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo kwimakaza ikoranabuhanga kubera amahirwe ritanga yo koroshya serivisi zose, ashimangira ko uru rugendo rwatangiye hari abibaza niba ari cyo kintu gikomeye igihugu gikeneye.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yari mu Bufaransa yitabiriye VivaTech, aho yatanze ikiganiro ari kumwe na Perezida Macky Sall wa Sénégal. Cyayobowe na Maurice Lévy ukuriye inama y’ubutegetsi ya Publicis Groupe.

Maurice yasobanuye ko kuva VivaTech yatangira, hiyemejwe ko izajya igaragaza indi sura ya Afurika nk’umugabane ufite ibigo byinshi bivuka kandi ukomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga, bitandukanye n’umugabane abantu benshi bamenye ukungahaye ku mitungo kamere ariko uhorana ibibazo.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwiyubatse mu burezi, ibikorwa remezo, ubukungu n’ibindi, ku buryo na World Economic Forum iheruka kurushyira ku mwanya wa karindwi ku Isi mu bihugu biyobowe neza.

Yabajije Perezida Kagame ibanga ryatumye bishoboka, abanza kuvuga ko ari ikibazo gikunze kumukomerera gusubiza. Yasubije ko igihugu cyasenyutse bigasaba kugisana uhereye ku busa, kunga ubumwe bw’abanyarwanda, kubaka umutekano n’ubutabera, hagakurikiraho kuzamura iterambere ry’abaturage.

Ati “Mu gihe aho guhera kuri twe hari hagoye kubera ko buri kintu cyose cyihutirwaga ku buryo wibazaga uti turahera he, ni iki tubanza… kuko niba ari amashuri, ubuzima, ubuyobozi muri rusange, ubuhinzi kugira ngo abaturage bacu babone ibiribwa, buri kintu cyose cyarihutirwaga, ariko nubwo Isi yari mu mpamvu z’ikibazo, yaje no kudufasha gutangira.”

“Haba abagiraneza, ibihugu byateye imbere, abaterankunga, batanze ubushobozi ku rwego rukomeye, rimwe na rimwe ubwo bushobozi bukazana n’izindi ngorane kubera ko hari ubwo umuntu aguha icyo ukeneye agashaka kugikurikira ngo akubwira aho ugishyira nubwo haba hatihutirwa kuri wowe.”

Yavuze ko ibyo u Rwanda rwabashije guhangana nabyo rugakomeza gushimangira ko atari amahanga azakemura ibibazo by’u Rwanda.

Ati “Isi izadufasha mu gukemura ibibazo byacu niba natwe dukora ibyo dukwiye kuba dukora kandi hari ibintu byinshi twakwikorera. Iyo myumvire ni yo yatumye iri terambere dufite uyu munsi rishoboka.”

Yanakomoje ku mahitamo u Rwanda rwagiye rufata nko mu gushaka ubutabera nyuma ya Jenoside, aho rwasubiye kuri gakondo rukifashisha inkiko Gacaca kuko kwifashisha inkiko zisanzwe mu gucira imanza abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byari gufata imyaka myinshi.

Ibyo kandi ngo byatanze umusaruro kuko mu myaka 12 zaciye imanza zisaga miliyoni imwe ku ngengo y’imari ya miliyoni $37, mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwaburanishije 62 ku ngengo y’imari isaga miliyari $2.

Ikoranabuhanga ryinjijwe mu byihutirwa

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe u Rwanda rwari rukomeje kwiyubaka mu nzego zinyuranye, rwanatekereje uburyo rwakwinjiza ikoranabuhanga muri uru rugendo.

Yakomeje ati “Hari n’abavugaga ngo abanyarwanda mushobora kuba muri mwigerezaho, ni gute muvuga ikoranabuhanga mu gihe igihugu cyasenyutse, uburezi ntabwo bukora, ubuvuzi bukeneye kubakwa n’ibindi.”

“Tukababwira kuva mu ntangiriro tuti ‘nta kibazo tubonamo, iyo ufashe ibintu byose byihutirwa, ushyizemo ikoranabuhanga bifasha muri uru rugendo bikabasha kwihuta.”

U Rwanda rwashoye imari mu gukwirakwiza internet mu gihugu hose, ndetse imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2018, abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoreshaga internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.

Internet ya 2G na 2.5G zigera ku buso bwa 99.13% mu gihugu no ku baturage 99.92% ; internet ya 3G na 3.5G zigera ku buso bwa 77.40% no ku baturage 93.37%, mu gihe 4G LTE igera ku buso bwa 94.2% no ku baturage 96.6%.

Itumanaho riracyahenze

Perezida Macky Sall yagaragaje ko hakiri ikibazo muri Afurika kuko internet igihenze, asaba ko hamwe n’ibigo by’itumanaho “twasuzuma uburyo bwo kugabanya ikiguzi cya internet ku mugabane kubera ko ni imwe mu mbogamizi.”

Yakomeje ati “Ni ngombwa ko umugabane wose ufatanya mu kugira Afurika nk’agace kamwe mu itumanaho, tukabasha kugira internet ku giciro cyoroheye urubyiruko, abanyeshuri, abaturage, byafasha mu kwihutisha ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ku mugabane.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yiyubatse mu ikoranabuhanga aho imaze gushyiraho gahunda nka Smart Africa igamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ihuriza hamwe ibihugu bifite abaturage basaga miliyoni 600.

Yashimangiye ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bizatuma ikoranabuhanga rihenduka kurushaho, nk’aho ibihugu byagiye bikuraho ikiguzi cy’inyongera ku guhamagarana hagati yabyo. Uko guhenduka kugera no kuri guverinoma ubwazo.

Ati “Twabonye ko dushobora gutangira serivisi ku ikoranabuhanga aho abaturage bazibona byoroshye, byihuse, kandi tugomba gukomeza kugabanya ikiguzi cyo kurikoresha kuko usanga uzigama amafaranga kandi bikongera umusaruro nko mu buryo bwo gukusanya imisoro ku bihugu, twasanze ko mu gukoresha ikoranabuhanga ukusanya amafaranga menshi kandi bikagabanya ikiguzi mbere cyasabwaga.”

Kagame yavuze ko bikwiye ko ibihugu bya Afurika byongera ishoramari mu ikoranabuhanga, hagaherwa ku bikorwa remezo abaturage bifashisha ndetse n’inzego zigira uruhare mu kuzamura ubumenyi nk’amashuri makuru.

Kuri icyo yavuze ko nk’u Rwanda rwahaye ikaze ibigo bikomeye byigisha nka Carnegie Mellon University yo muri Amerika, Ishuri ry’Imibare rya AIMS, African Leadership University n’izindi, bikiyongeraho umushinga wa Kigali Innovation City uzagira uruhare mu gushyiraho ibikorwa bizabyaza umusaruro bwa bumenyi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n'u Bufaransa bidakwiye kuguma mu byahise

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza