Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 Mata 2017 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Djibouti ni igihugu giherereye mu Ihembe rya Afurika, hafi neza y’icyo umuntu yakwita urugabano mpuzamahanga kuko iri ahantu Inyanja Itukura ihurira n’Inyanja y’Ubuhinde; ibintu bifasha iki gihugu mu kwambutsa ibicuruzwa ibyinshi bijya cyangwa biva muri Ethiopia.

Iki gihugu nicyo Perezida Kagame yagiriyemo uruzinduko kuva kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, arusoza mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kane. U Rwanda ruruta gato Djibouti ho ubuso bungana na Kilometerokare 3138, rukaba runatuwe kuyirusha kuko yo ibarirwa abaturage hafi miliyoni imwe.

Mu ruzinduko rwe muri icyo gihugu, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu, yasuye icyambu cya Doraleh giherereye mu gace ka Balbala mu Mujyi wa Djibouti. Ni mu Majyepfo yinjira mu Nyanja y’Umutuku aho imigabane itatu (Aziya, Afurika, n’u Burayi) itandukanira.

Ni icyambu cyashyizweho mu rwego rwo kuzamura ububahirane muri aka gace ko mu ihembe rya Afurika kugira ngo ibicuruzwa bizanwe n’amato aturutse mu Nyanja Itukura cyangwa iy’Ubuhinde. Ni icyambu kigenzurwa n’Ikompanyi y’Abarabu, DP World, na China Merchants Holdings yo mu Bushinwa.

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2016 nibura amakontineri 914,300 yanyuze kuri iki cyambu. Ni mu gihe umwaka ushize kandi iki cyambu cyakiriye ibikoresho byo ku rwego ruhambaye byavanywe mu Bushinwa.

Mu 2012, iki cyambu cyabaye icya kabiri muri Afurika gifite ubushobozi bwo kugenzura neza niba imizigo nta gisasu cy’ubumara ifite nyuma y’icya Mombasa.

Ibikoresho byifashishwa byashyizwe kuri iki cyambu nyuma y’inkunga yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibarirwa hagati ya miliyoni umunani n’icyenda z’amadolari.

Kuri iyi Nyanja Itukura, ni ho Djibouti mu 2013 yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 bukazarukoresha nk’ahantu hazajya hagezwa imizigo ikahavanwa n’indege iza mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko icyihutirwa ari ukubyaza umusaruro ubu butaka.

Ati “Icyo navuga cyihutirwa kandi gifatika ni ukubyaza umusaruro ubutaka leta ya Djibouti yahaye u Rwanda ku cyambu cya Djibouti. Iki gihugu gifite ubukungu bujyanye n’aho giherereye; gituye ku Nyanja hakaba ari ahantu hanyura amato menshi hari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.”

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza