Perezida Kagame yatakambiwe ngo abigaga ubuvuzi i Gitwe bahabwe irindi shuri vuba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Werurwe 2019 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Ababyeyi bafite abana bigaga mu ishami ry’ubuvuzi mu Ishuri Rikuru ry’Uburezi rya Gitwe (ISPG) batakambiye Perezida Paul Kagame bamusaba kubafasha abana babo bakoroherezwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Ishami ry’Ubuganga (Medicine and Surgery) n’irya Laboratwari (Medical Laboratory Technology) i Gitwe yahagaritswe na Minisiteri y’Uburezi nyuma y’aho ishuri rinaniriwe kuzuza ibyo ryari ryasabwe ngo amasomo atangwe neza.

Nyuma habaye inama yahuje Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) n’abanyeshuri bo mu mashami yahagaritswe i Gitwe, bemeza ko abanyeshuri bazafashwa kubona andi mashuri yo kwigamo.

Hemejwe ko abanyeshuri bigaga mu Ishami ry’Ubuganga bakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuko ariho hatangirwa aya amasomo gusa; abakurikirana ibijyanye na Laboratwari bemererwa gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Catholic University of Rwanda.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter uvuga ko ari umubyeyi warereraga i Gitwe, kuri uyu wa Gatandatu yandikiye Perezida Kagame abinyujije kuri urwo rubuga, avuga ko abana babo bari mu gihirahiro.

Uwo mubyeyi ugaragaza ko umwana we yigaga ubuganga i Gitwe yanditse ati “Twagize ikibazo abana bacu bigaga muri Kaminuza ya Gitwe ishami ry’ubuganga rirahagarikwa, ubuyobozi bubishinzwe butwizeza kubasubiza mu ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko kugeza ubu turi mu gihirahiro. Turabatakambira mubyeyi w’igihugu ngo mudufashe abana basubire mu ishuri.”

Abanyeshuri 376 nibo bigaga mu ishami ry’ubuganga i Gitwe. Bose bagombaga gushakirwa imyanya muri Kaminuza y’u Rwanda kuko nta rindi shuri ribyigisha mu Rwanda.

Kaminuza y’u Rwanda ibicishije kuri Twitter, yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose ngo abo banyeshuri babone imyanya n’ibikoresho byo kubigisha.

Yagize iti “UR irimo gukora ibishoboka byose ngo ibashe kwinjiza abanyeshuri ba Gitwe irebye ibyo bize n’uko babitsinze ngo imenye buri wese umwaka yajyamo n’ibyo yasubiramo.”

Yakomege igira iti “Turimo kandi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo tumenye ibizakenerwa mu kwigisha abo banyeshuri. Aha twavuga nk’abarimu, laboratwari, ibitaro bazitorezamo n’ibindi.”

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iri gukurikiranira hafi iki kibazo kandi ibizeza ko ifatanyije n’izindi nzego.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Murigande Charles, yavuze ko bimwe mu byatumye kwemerera abo banyeshuri bitinda ari uko hari abatanditswe mu rugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo mu Rwanda.

Ubusanzwe buri munyeshuri wiga ubuvuzi aba agomba kuba yanditswe muri urwo rugaga agahabwa na nimero kugira nasoza amasomo azabashe kwemererwa gukora uwo mwuga aho ariho hose.

Murigande yavuze ko bamwe muri abo banyeshuri batanditswe n’urugaga kuko badafite ibyangombwa bimerera kuba biga ubuvuzi.

Yavuze ko kugira ngo bemererwe na Kaminuza y’u Rwanda bizabasaba kubanza kwandikwa mu rugaga cyangwa bagahabwa umwihariko.

Murigande yanavuze ko hari abandi bigaga mu mwaka kane n’uwa Gatanu ariko batize amasomo akenewe yose, bizaba ngombwa ko basubizwa mu mwaka wa gatatu cyangwa HEC n’urugaga bakabaha umwihariko.

Yongeyeho ati “Mu buganga muri UR, kugira ngo wimuke usabwa kuba watsinze buri somo ku kigero kitari munsi 60 % mu gihe i Gitwe usabwa kuba watsinze bitari munsi ya 50 %, iki nacyo ni ikibazo tugomba gushaka uko dukemura.”

Umunyeshuri uhagarariye abigaga mu ishami ry’Ubuganga i Gitwe, Nzayisenga Amiel, yabwiye IGIHE ko ibyangombwa byose basabwaga na Kaminuza y’u Rwanda babitanze bagasabwa gutegereza mu gihe bigisesengurwa.

Nzayisenga yavuze ko bamenyeshejwe ko mu gihe bigaragaye ko hari amasomo batigishijwe i Gitwe kandi baragombaga kuyiga, bazashakirwa uko bayiga mbere yo gukomeza amasomo mu mwaka w’amashuri 2019/2020.

Nubwo abo banyeshuri bavuga ko bagifite impungenge kuko bataricara mu ishuri, ngo bafite n’icyizere bakurikije imbaraga ziri gushyirwamo.
Uyu munyeshuri yabwiye IGIHE ko bagenzi babo bigaga ibya Laboratwari bo batangiye kwiga nyuma y’icyumweru kimwe ishuri rihagaritswe kuko bari bafite amahitamo mu mashuri atandukanye yigisha iryo shami.

Murigande yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo abanyeshuri bakirwe gusa ashimangira ko bisaba kwitonda.

Ati “Iyo baba ari abanyeshuri b’amateka cyangwa ubuvanganzo, twakabaye twarabakiriye kera. Nyamara ni abanyeshuri b’ubuganga, bazavura abanyarwanda rero tugomba kwizera ko umunsi bazaba basoje amasomo bazaba bafite ubushobozi buhagije bwo kuvura.”

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko kwakira abanyeshuri bigaga i Gitwe bizakuba kabiri umubare w’abiga ubuganga muri iyo Kaminuza ariyo mpamvu hakenewe imyiteguro ihagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza