Perezida Kagame yatangaje ko gutera u Rwanda uturutse hanze bigoye

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Ukuboza 2017 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, ubwo yatangizaga Kongere yawo yahuriranye n’ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho, yavuze ko nta muntu watera u Rwanda aturutse hanze yarwo ahubwo ko bishobora koroha k’uri mu gihugu imbere.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu gihe hakunze kumvikana abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu bihugu bitandukanye, biganjemo abahunze igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko hari abava mu Rwanda bizeye ko bazabona ibintu byiza muri ibyo bihugu by’amahanga baba bagiyemo, bagatungurwa no kugerayo bakisanga bikorera amakarito cyangwa se bashinzwe umutekano ku mabaraza ya banki.

Abo bose ngo barimo n’abahoze ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bavuye mu gihugu nyuma yo kunyuranya n’amahame yawo.

Ati “Akenshi hari abanyuranyije nabyo, hari abanyuranyije n’uko dukwiriye kuba dukorera inyungu rusange z’igihugu cyacu bamwe bakaganisha ku nyungu zabo zibareba ku giti cyabo. Ibyo birumvikana rero ko bivuze ko tutabuzemo abantu bateshuka ku nshingano ubundi FPR Inkotanyi itwigisha, itwibutsa, itubwira buri munsi.”

Uku guteshuka ku nshingano kwa bamwe ngo byafashije amahanga n’abandi batari Abanyarwanda babona aho bahera barwanya u Rwanda ndetse barusubiza inyuma.

Ati “Ibyo byafashije n’abatari Abanyarwanda, amahanga yo hanze arimo n’abatarigeze bifuriza u Rwanda amahoro kubona aho bahera, aho banyura kugira ngo baturwanye, badusubize inyuma, batubuze gutera imbere uko bikwiye, kuba aho dushaka kuba bo abo dukwiriye kuba turi bo. Bo ubwabo kenshi byashoboraga kuba bibagoye, uburyo bworoshye rero byari uguhera kuri bamwe muri twe.”

Yakomeje agira ati “Abo banyamuryango bagiye batatira amahame y’umuryango, bagashyira inyungu zabo bwite imbere y’inyungu z’Abanyarwanda bose cyangwa z’Umuryango wa FPR Inkotanyi, icyo gihe bishyize mu banyantege nke mu maso y’abo banyamahanga.”

Kudutera uturutse hanze biragoye

Perezida Kagame yavuze ko gutera u Rwanda unyuze mu bantu bari imbere mu gihugu nibyo bishoboka kurusha uko warutera unyuze hanze yarwo.

Ati “Kudutera uturutse hanze biragoye, kudutera uduturutsemo nibyo byoroshye. Nibyo bishoboka, niho dukwiriye kureba naho ibindi, nta ntambara.”

Yakomeje avuga ko uwananiwe kukurwanya aturutse hanze ngo agusenye, biramworohera cyangwa se byamworohera guhera ‘kuri abo bari baturimo’ bateshutse ku ndangacagiro.

Ibyo Kagame yaganiriye na Dallaire mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe urugamba rwo kubohora igihugu rwari rurimbanyije, umunsi umwe Romeo Dallaire wari ukuriye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda, yamwegereye akamubwira ko iherezo rya FPR Inkotanyi ryageze.

Ati “Ngira ngo mwarabibonye abantu batubwira ngo murabizi, murapfuye. Amahanga yose abakoraniyeho noneho haje n’Abafaransa bazanye intwaro, umuntu anzanira ibaruwa nako Telegram. Uwari Umuyobozi w’Ingabo za Loni, Dallaire [muzamubaze ajya aza hano], aza afite ubwoba ati rwose nimugerageza, mwifate neza musabe abo bantu boye kubarimbura vuba.”

Icyo gihe ngo Dallaire yasanze Kagame avuye ku kazi ‘mu ma saa sita, saa saba z’ijoro, ndushye, igitotsi cyanyishe’ hanyuma ngo ahita amusubiza ati “Nti wandeka nkiruhukira?”

Nyuma y’ibyo ngo yaje kumubwira ko nta rundi rupfu rurenze urwo barimo muri icyo gihe, ndetse amubwira ko abo bantu nabo bava amaraso.

Yabisobanuye agira ati “Ndamubaza nti se ko wowe ubaye hano, ubundi urundi rupfu twapfa rurenze uru ni uruhe? Icya kabiri abo bantu uriho umbwira, ni abantu bava amaraso? Ati yego? Nti ugende ubabwire uti ntabwo twapfa urupfu rurenze uru, icya kabiri ko nabo bava amaraso.”

Yahereye kuri ibyo, avuga ko FPR Inkotanyi yanyuze muri ibyo bihe bikomeye, yabikuyemo isomo rikomeye ryo kumenya uko ‘dukwiye kwifata no kwitwara’ ndetse no kubana n’abandi.

Iyi kongere iteraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yatangiye kuri uyu wa Kane ikazasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017. Byitezwe ko itangirwamo ibiganiro birimo ikivuga ku byo uyu muryango wagezeho mu myaka 30 ishize.

Benjamin Gasamagera uyobora PSF aganira na Sheikh Abdul Karim Harerimana, Komiseri muri FPR Inkotanyi
Perezida Kagame ageza impanuro ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye iyi kongere
Bashimye impanuro bahawe n'Umukuru w'Igihugu akaba na Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi
Ibihumbi by'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu nibo bitabiriye iyi kongere
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye iyi kongere
Perezida Kagame yavuze ko gutera u Rwanda unyuze mu bantu bari imbere mu gihugu ari byo bishoboka kurusha uko warutera unyuze hanze yarwo
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukomera ku ndangagaciro z'Umuryango FPR Inkotanyi
Perezida Kagame na Visi Perezida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe (ibumoso) n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza umuryango

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza