Perezida Kagame yavuze ko nta ruswa nke ibaho ku buryo ikwiye kwihanganirwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Ukwakira 2018 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yatangaje ko hari abavuga ko ruswa igenda igabanuka mu nzego zitandukanye, ariko nta ngano yayo ikwiye kwihanganirwa kuko imunga ubukungu bw’igihugu.

Yabitangaje atangiza umwaka w’ubucamanza wa 2018/2019 kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018 mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Witabiriwe n’abakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda barimo; abashinjacyaha, abacamanza, abanditsi b’inkiko ndetse n’abayobozi mu nzego bwite za leta n’abahagarariye ibihugu byabo mu rwa Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo bwo gukoresha abunzi buri mu buboneye Abanyarwanda, nubwo hari ibyaha nk’ibishingiye ku ihohoterwa ry’igitsina na ruswa byihariye.

Ati “Dukwiye kurushaho gukoresha abunzi mu gukemura ibibazo kuruta uko bijyanwa mu nkiko. Ni bwo buryo bw’Abanyarwanda bakemura ibibazo. Gacaca yatweretse ko kumvikana ku bibazo ari bwo buryo bubereye. Kunga abantu si uguta umwanya. Icyiza cyabyo ntibisaba amikoro menshi.”

Mu 2017/2018, Urwego rw’abunzi rwagize uruhare mu itangwa ry’ubutabera buboneye aho ibirego 11,861 muri 13,919 bingana na 85% bashyikirijwe byakemuwe bitagejejwe mu nkiko.

Yavuze ko ruswa ikwiye guhashywa byihariye. Ati “Ni ugukomeza gukora ibishoboka byose tukarwanya ruswa. Ruswa iri mu byaha bidakwiriye kumvikanisha abantu. Iyo byagiye mu kumvikana iriyongera, ikazamuka. Uburemere bwayo bugera mu zindi nzego. Ni ukubyitaho ntibikomeze kutudindiza mu byifuzo byacu byo kubaka igihugu. Ibi ntibyagerwaho bidashingiye ku butabera busesuye.”

Yakomeje ati “Abantu bavuga ngo ruswa iragabanuka, ngo ni nke, ntabwo ari nke ku buryo dukwiye kwihanganira. Mu murava wacu kuyirwanya bikwiye guhoraho.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite byinshi biyemeje kugeraho kandi inzego zose zigomba kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Ubwisanzure twese twifuza burangwa no kubahiriza amategeko n’ubudakemwa. Ubucamanza bwacu bufite uruhare rukomeye mu kuzuzanya n’izindi nzego za leta. Iyo bibaye ngombwa buzibutsa aho dushaka kuganisha igihugu cyacu.”

Yashimye intambwe yatewe mu ivugurura ry’imikorere y’ubutabera, agaragaza ko ryaje rikurikira iryo mu myaka 15 ishize kandi ko riganisha ku mpinduka mu mibereho myiza y’abaturage.

Mu mwaka w’ubucamanza wa 2017/2018, inkiko zakiriye ibirego 63 360, muri byo 65% byari bigize ibyaha byashyikirijwe izo mu gihugu hose.

Mu mwaka ushize kandi nibwo hashyizweho Urukiko rw’Ubujurire rwagabanyije igihe urubanza rwamaraga kugira ngo rwakirwe mu Rukiko rw’Ikirenga, kiva ku mezi 30 kigera kuri arindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza