Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Mozambique (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Nyakanga 2018 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwitegura gufungura Ambasade yarwo i Maputo muri Mozambique ndetse iki cyifuzo yakigejeje ku Mukuru w’iki gihugu, Filipe Nyusi, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu rwa Gasabo.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Nyakanga 2018, ubwo yakiraga ku meza Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Nyusi wemeye ubutumire bw’u Rwanda, ashimangira ko gufungura Ambasade i Maputo bizakomeza kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Nabwiye Perezida Nyusi ko mu minsi iri imbere tuzafungura Ambasade i Maputo. Ibi bizadufasha gukomeza gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu. Nta yindi nzira izadufasha gukomeza urugamba rwo kwibohora, uretse guhuza imbaraga n’ubushobozi tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye ushingiye ku masezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere. Sosiyete ya RwandAir izatangira gukorera ingendo muri Mozambique mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda na Mozambique bihuje amateka y’urugendo rwo kwibohora n’icyerekezo ku kwishyira hamwe kwa Afurika.

Yagize ati “Ibihugu byacu byaharaniye ubwigenge bwo kwihitiramo ikitubereye. Byadutwaye ikiguzi kinini kandi twese turabizi. Inshingano yacu ikomeje kuba gukomeza urugamba rugana ku burumbuke, umutekano n’agaciro ku baturage bacu”.

Yakomeje agira ati “Nk’ibihugu byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rimwe ku mugabane wa Afurika, twizeye gukomeza guhahirana twese. Twizeye ko abakiri bato bazatera ikirenge aho twagejeje, bakubakira ku byo tumaze kugeraho”.

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yifurije ubuzima bwiza Perezida Nyusi n’uburumbuke ku baturage ba Mozambique, Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Perezida Nyusi wageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane yasuye agace kahariwe inganda kazwi nka ‘Kigali Special Economic Zone’ i Masoro mu Karere ka Gasabo mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho azunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994; arasura Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza ndetse n’inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izwi nka ‘La Corniche One Stop Border Post’ mu Karere ka Rubavu.

Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi wa Mozambique basangira
Abakuru b'ibihugu bagiranye ibiganiro byo guteza imbere ubufatanye
Abayobozi batandukanye ku ruhande rw'u Rwanda na Mozambique bitabiriye isangira ry'Abakuru b'ibihugu byombi
U Rwanda na Mozambique bihuje amateka y'urugendo rwo kwibohora n’icyerekezo ku kwishyira hamwe kwa Afurika
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Mozambique
Amatsinda y'ibihugu byombi akomeje kuganira ku guteza imbere ubufatanye bwabyo
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo yitabiriye isangira ry'Abakuru b'Ibihugu byombi
Umuyobozi wa One UN, Fode Ndiaye (iburyo) yitabiriye iki gikorwa
Itorero ribyina imbyino gakondo ryasusurukije abashyitsi n'abasangwa bitabiriye iri sangira
Itorero ryaserutse mu muhamirizo w'intore wanyuze abitabiriye iki gikorwa
Abasore n'inkumi babyina imbyino gakondo baserutse mu isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre
Perezida Nyusi azasura ibice bitandukanye mu Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza