Perezida Kagame yavuze ku babaye ibikoresho by’abarwanya u Rwanda bahembwa guterura amakarito

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Ukuboza 2017 saa 03:43
Yasuwe :
1 0

Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko kuba u Rwanda rwaribohoye bidasobanuye ko ibibazo byarangiye, kuko hari ibishya byavutse nyuma igihugu kigihanganye nabyo birimo abantu bamwe banze guhindura imyumvire, bakanga kwiga no kumenya, ahubwo bakemera kuba ibikoresho by’abatifuriza u Rwanda amahoro.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2017, muri Kongere y’Umuryango FPR-Inkotanyi no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ushinzwe, Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’umuryango yavuze ko hari abantu bamwe banyuranyije n’inshingano za FPR zo gukorera inyungu rusange z’igihugu, bagashyira imbere inyungu zabo gusa.

Yavuze ko ibyo bidashobora kwihanganirwa na busa ari byo byafashije amahanga yo hanze arimo n’abatarigeze n’ubundi bifuriza u Rwanda amahoro, kubona aho bahera banyura kugira ngo barwanye abanyarwanda, babasubize inyuma, bababuze gutera imbere uko bikwiye no kuba abo bakwiriye kuba ari bo.

Yagize ati “Bo ubwabo [abanyamahanga] byashoboraga kuba bibagoye, uburyo bworoshye byari uguhera kuri bamwe muri twe. Abo banyamuryango bagiye batatira amahame y’umuryango bagashyira inyungu zabo bwite imbere y’iz’abanyarwanda bose cyangwa FPR, bigize abanyantege nke mu maso y’abo banyamahanga.”

Hari ababeshywe ko ari ibitangaza

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko hari abo abanyamahanga babeshya ko ari ibitangaza ndetse ko Isi ari bo igenderaho, ko baruta abandi bakoranaga bityo bakwiriye kuba ari bo bakwiye kuba bahagaze imbere y’abanyarwanda babayobora.

Ati “Iyo bigeze aho uba utakiri wa munyarwanda witanze uba wabaye igikoresho cya ba bandi bagushuka ndetse bamwe bakabatera n’ibibazo kuko hari abo babwira ko nibagerageza kujya muri izo nzira babashuka bazabafasha, ko ndetse ibintu nibitagenda neza bazabaha impapuro zibajyana kuba muri Amerika, i Burayi.”

Yongeyeho ko muri aba babeshywa ko ari ibitangaza ndetse baba n’abayobozi b’igihugu iyo binaniranye babajyana iwabo bagashimishwa no kubagira abarinzi ba banki, Kiosk cyangwa bakirirwa bateruye ibikarito bya Caguwa ijya kugurishwa muri Afurika.

Hari abota umuriro muri gereza

Muri iyi Kongere y’iminsi itatu iteraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Perezida Kagame, yakomeje kunenga imyitwarire ya bamwe mu banyarwanda bagize intege nke bagakoreshwa n’amahanga bakiyibagiza n’ibyo bakwiriye kuba bubahiriza kuko bafite ababari inyuma.

Ibi ahanini ngo biterwa n’uko ababahinduye ibikoresho bababwira ko nihagira ikibabaho bazavuza induru bityo u Rwanda rukabitinya.

Yagize ati “Bati humura tuzavuza induru tuvuge ngo mu Rwanda bafashe umuntu. Umwana w’umukobwa muto washakaga kuba Perezida bamubuza amahoro none dore banamufunze, bamusezeranya ko ari byo bazakora kandi ko tuzabitinya ndetse tudashaka kugaragara nabi.”

Yakomeje agira ati “Ariko iyo byasanze abantu nka FPR Inkotanyi, batabiha amatwi cyane ngo babyumve, baza batubaza ibibazo nk’ibyo tukabasubiza ibyo bakwiriye kubwirwa ndetse tukabereka ibibazo ahubwo batera abari inyuma cyangwa biri n’iwabo, wa muntu baramwihakana akajya kwikorera ibikarito cyangwa agakomeza kota umuriro wo muri gereza.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko aba bake ubasanga mu bayobozi atari abaturage, ashimangira ko bitazabuza abanyarwanda guharanira ubumwe bwabo, umutekano no gushaka gushyira imbaraga hamwe kugira ngo bagere kure bishoboka.

Perezida Kagame ubwo yageraga ku Cyicaro cy'Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame; bakiriwe n'abayobozi barimo Bazivamo Christophe, Ngarambe François, Mukasine Marie Claire, Uwacu Julienne na Musoni James
Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi asuhuza Komiseri muri uyu muryango Sheikh Abdul Karim Harerimana
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne hamwe na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire
Perezida Kagame aganira n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ubwo hatangizwaga iyi kongere
Madamu Jeannette Kagame nawe yitabiriye iyi kongere ya FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru y'imyaka 30 uyu muryango ubayeho
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko hari abo abanyamahanga babeshya ko ari ibitangaza ndetse ko Isi ari bo igenderaho
Perezida Kagame yanenze imyitwarire ya bamwe mu banyarwanda bagize intege nke bagakoreshwa n’amahanga

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza