Perezida Kagame yerekanye ikizafasha Abanyafurika kugera ku ntego z’iterambere rirambye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Mutarama 2017 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko nubwo buri gihugu kigira imbaraga hari ibyo kiba kitihagijemo, ariyo mpamvu hakenewe ubufatanye no gushyira hamwe kugirango Abanyafurika bagere ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2017, mu nama yo gutangiza ku mugaragaro ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika ‘Sustainable Development Goals Center for Africa-SDGC/A, gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda, yitabiriwe n’abagera kuri 200 baturutse mu bihugu 24 barimo bahagarariye Guverinoma, amashuri, abikorera n’imiryango itandukanye.

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’iterambere rirambye, nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs, u Rwanda rwitwayemo neza bigatuma runahabwa icyicaro cya SDGC/A.

Perezida Kagame yavuze intego z’iterambere rirambye zireba kandi zigomba gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu byose, by’umwihariko ku Banyafurika akaba ari umwanya wo gushyira mu ngiro ibyiza bifuza kugeraho, bibafasha gukemura ibibazo bafite.

Yavuze ko ubufatanye no gukorera hamwe mu ntego z’iterambere rirambye ari ingenzi kandi ibikorwa byose bikorwa bigomba kuba bihindura mu buryo buteza imbere abaturage, cyane cyane ababikeneye kuruta abandi.

Yagize ati “Ibyo tubona biba hirya no hino, bitwigisha ko buri gihugu kigira imbaraga ariko kandi kigira ibyo kitihagijemo, twese dufite umusanzu tugomba gutanga. Mu by’ukuri icy’ingenzi ni ubufatanye no gukorera hamwe bya hafi ngo tugere ku iterambere.”

Muri SDGs, uruhare rw’abaterankunga ruri munsi ya 5% by’ishoramari rigomba gukora buri mwaka. Perezida Kagame yavuze ko igisubizo cyo gutera inkunga ibikorwa bizageza Afurika ku iterambere rirambye, kigomba kuzava mu bikorwa by’ubucuruzi, ubugiraneza, Guverinoma no mu bantu barajwe ishinga n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Izi ntego mpuzamahanga ntizigomba gufatwa nka gahunda y’abandi, ahubwo zibonwe nk’izihuza ibyerekezo by’iterambere ry’ibihugu.”

Yongeyeho ko kubigeraho hakenewe gukoresha amasomo y’ingenzi yavuye mu ntego z’ikinyagihumbi zirangiye, by’umwihariko mu guteza imbere uburinganire n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Hari kandi guteza imbere ubukungu no guha umwanya abikorera.

Umuyobozi uhagarariye abikorera muri SDGC/A, Aliko Dangote, yavuze ko intego z’iterambere rirambye ari uruhurirane kandi zigomba kugirwamo uruhare n’inzego zose by’umwihariko abikorera bagahabwa umwanya.

Ati “Guverinoma za Afurika zigomba gushishikariza abikorera kugira uruhare rw’ingenzi muri politiki zishyirwaho no mu kuzishyira mu bikorwa, zigateza imbere ubufatanye bwa leta n’abikorera kuko bizatuma n’ishoramari rikorwa rigendera kuri izo gahunda z’iterambere.”

Yongeyeho ko nk’abikorera bazagira uruhare mu gukwirakwiza ingufu zidashira, kwita ku buzima, guteza imbere ikoranabuhanga binyuze mu kuzamura abaturage n’ibindi.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ifungurwa ry'iki kigo

Intego za SDGs zirimo imibereho myiza y’abaturage, uburezi bufite ireme, uburinganire, guca ubusumbane, kugeza amazi meza ku baturage, amashanyarazi ahendutse hibandwa ku gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba, guteza imbere ubukungu, inganda n’ibikorwaremezo, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, kwimakaza amahoro n’umutekano, kubaka ubushobozi bw’inzego ndetse n’ubufatanye.

Icyo wamenya kuri SDGC/A

Iki kigo Mpuzamahanga gifite icyicaro i Kigali kimaze amezi atanu gishinzwe ngo gifashe ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa bigamije kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs), binyuze mu gufasha abaturage, Guverinoma, Imiryango itari iya leta, ibigo by’amashuri n’iby’ubucuruzi, ngo byihutishe iterambere.

Tariki ya 24 Nzeli 2015, i New York muri Leta Zunze Ubumwe, nibwo hatangijwe intego 17 zigamije iterambere rirambye, SDGs, ari nabwo u Rwanda rwatoranyijwe ruhabwa icyicaro cy’Ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye, “SDGs Center For Africa” kuko rwitwaye neza mu ntego z’ikinyagihumbi, MDGs zabanje.

Intego 17 z’iterambere rirambye zikaba zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma, ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.

Umuyobozi wa SDGC/A, Belay Begashaw, yavuze ko intego z’icyo kigo, ari ugukora iyo bwabaga ngo mu 2030 buri gihugu cya Afurika kizabe cyesheje imihigo yose cyihaye mu nkingi 17 z’intego z’iterambere rirambye. Ibyo bikazagerwaho hifashishijwe ubushakashatsi n’ubujyanama, ishoramari n’imishinga irebana n’ibikorwaremezo, guhanahana amakuru ndetse n’ingamba zitandukanye zirebana n’ubukungu.

Mu bindi bikorwa bya SDGC/A hazibandwa ku burezi no kubaka ubushobozi bwatuma Kaminuza zigira imbaraga kimwe n’ibigo by’ubushakashatsi, ibyo bikajyana no gukwirakwiza ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya.

SDGC/A kizahuza ibikorwa mu buryo bubiri, aho kizifashisha ibigo bine by’icyitegererezo byashyizweho, biri i Cape Town muri Afurika y’Epfo, Senegal, Nigeria, na Nairobi. Kizanakoresha gushyiraho inzego zihariye zishinzwe SDGs muri buri gihugu, ubu zamaze gushyirwaho mu bihugu 10, zikazajya zigenzurwa na cya Kigo cy’icyitegererezo kizaba kiri muri buri gice cy’umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Kigali Convention Center
Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine aganira n'abanyamahanga bahuriye mu nama
Minisitiri w'Uburezi, Musafiri Papias (Ibumoso), Minisitiri Jean Philbert ( MYICT) n'Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Munyakazi baganira
Umuyobozi uhagarariye abikorera muri SDGC/A, Aliko Dangote
Umuyobozi wa SDGC/A, Dr Belay Begashaw
Amina J. Mohammed wabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza