Perezida Kagame yihanije abayobozi batanga serivise bitewe n’uko baramutse

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kwibuka gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo guha abaturage serivisi bifuza, abamenyesha ko abatazabikora na we azareba icyo abakorera.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo guhigura imihigo y’umwaka wa 2016/2017 no guhiga iya 2017/2018.

Perezida Kagame yavuze ko guha abaturage serivisi biri mu nshingano n’ubushobozi by’abayobozi, ko bidakwiye gufatwa nk’amahitamo.

Yagize ati “Abayobozi bo mu turere, ndagirango nongere kubasaba. Gutanga serivisi ku baturage ni ngombwa, ni inshingano mufite. Inshingano mufite n’umwanya mubifitiye, ntabwo bibaha uburenganzira bwo guhitamo intambwe ugenderaho.”

Nubwo u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu gutanga serivisi neza muri Afurika, Kagame yavuze ko bibabaje kubona hari abayobozi bagiha serivisi abaturage uko bishakiye.

Ati “Ntabwo abaturage baba barishyuye za mituweli ngo babeho umubare munini uhora uganya ko utabona serivisi, kandi bakakubwira impamvu, ntabwo ari uko hari icyabuze. Kugira ngo habeho ubwo buryo bwo kumenya niba umuntu yarishyuye mituweli, abantu bakirirwa batonze umurongo, uwagombaga kubikora akazira aho ashakiye, cyangwa ntaze.

“Yaza nabwo akaza areba ku isaha. Yaje akererewe, ariho arareba ku isaha yihuta ashaka gutaha. Agaha abantu bari bamutegereje serivisi 30 % abandi 70 bakazategereza ikindi gihe azaba yazindutse yumva ameze neza cyangwa ashaka gutanga iyo serivisi.”

Yakomeje abwira abayobozi gukora ibyo bashinzwe, bitaba ibyo akazareba icyo akwiye gukora.

Ati “Ndabasaba rero, nkoresheje gusaba ariko mwumve n’ikibiri inyuma, twarezwe mu kinyabupfura ubwo mvuze mu kinyabupfura […] kuko hari ubwo umuntu asaba agasaba umuntu ikintu akwiriye kuba akora. Nabasabaga, ariko nzagera aho mbyisaba icyo ngomba gukora. Rwose ikintu cyo guha abaturage serivisi tubagomba ni ngombwa nubwo nakibasabye.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo hari ibidakozwe byari mu nshingano z’abayobozi, abaturage aribo bahababarira.

Ati “ Ntabwo ari mwe bigiraho ingaruka. Ntabwo ari abayobozi b’uturere, ntabwo ari abaminisitiri, ingaruka ziri ku baturage bazicwa n’inzara, bazicwa n’uburwayi, bazicwa n’ibindi bibazo byinshi muzi.”

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko iyo batanze serivisi mbi atari bo bigiraho ingaruka

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko urwego rwa serivisi rwagize 49.7 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu wa miliyari 6 618 Frw mu mwaka wa 2016.

Raporo ya Rwanda Governance Scorecard 2015 yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, igaragaza ko igipimo cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kigeze kuri 67.7%, Guverinoma ikaba yarihaye intego ko yo gukomeza kunoza uburyo serivisi zitangwa kugira ngo mu 2018, abaturage bazabe bishimira serivisi bahabwa ku kigereranyo cya 85%.

Imibare igaragaza ko muri rusange ibigo by’ubucuruzi ku Isi bitakaza abakiliya hagati ya 10% – 30% mu mwaka, ndetse 69% muri bo bakajyanwa no kumva ko batitabwaho n’ababaha serivisi, nk’uko bikwiye.

Perezida Kagame yerekwa na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ibijyanye n'imihigo y'uturere
Perezida Kagame aganira n'abayobozi batandukanye barimo ab'uturere twabaye utwa mbere mu mihigo
Umukuru w'Igihugu yibukije abayobozi kurangwa n'umuco wo gutanga serivisi nziza

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza