Perezida Kagame yihanije ba Minisitiri b’Uburezi, Ubuzima n’Ibikorwaremezo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Kanama 2017 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko atumva ukuntu hari minisiteri zimwe zidafite imikoranire hagati y’abaziyobora, bikaba bizana igihombo ku gihugu kuko uko ibintu bitinda gukorwa ariko birushaho guhenda.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2017, ubwo yakiraga indahiro z’abaminisitiri bashya n’abanyamabanga ba leta, muri guverinoma nshya yaraye ishyizweho.

Nyuma yo kwakira indahiro, Perezida Kagame, yabibukije ko hari akazi gakomeye kabategereje, ariko ari ibintu bisanzwe bikorwa n’abantu, atari ibyadutse.

Yabibukije ko u Rwanda rufite ubudasa bushingira ku mikorere no ku bibazo by’umwihariko igihugu gifite, bityo mu gukora kwabo n’ibisubizo bigomba kuboneka kuko ibibazo nabyo biba bifite umwihariko.

Gusa yavuze ko hari nka Minisiteri usanga ifite nk’abayobozi batatu barimo Minisitiri n’abanyamabanga ba leta, ariko ugasanga basa naho badakora hamwe no kuvugana bikaba ari ikibazo.

Yagize ati “Bari mu nzu imwe, bayobora minisiteri imwe, ariko ubwo rero birumvikana. Ba baminisitiri batavugana, ubwo abaminisitiri bavugana n’abakozi babo? Ubwo se imirimo ikwiriye kuba ikorwa, yuzuzwa n’iyo minisiteri, ubwo irakorwa?”

“Mbivugiye aha mu ruhame kuko nta gihe tutabivuga. Twabivugiye mu mwiherero, imyiherero muzi ibaye uko ingana. Nta nama ya leta turangiza ibyo tutabivuze. Nta ruhame nk’uru bitavugwamo, nagira ngo mbisubiremo n’uyu munsi.”

Yavuze ko ubutaha abayobozi bakuru bakora nabi bagiye kujya bavugwa n’amazina, bakanengerwa mu ruhame.

Yahise akomeza ati “Minisiteri y’Ubuzima muzabanza kudufasha mudushakire umuti, namwe mwihereho mushake ibinini, ndifuza impinduka, byananirana… uburezi, Minisiteri y’Uburezi, mubihindure kandi impinduka nizo tubasaba. Nta muntu n’umwe ndasaba gukora ibidashoboka, mubifitiye n’ubushobozi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuvugana n’abo bakorana ntacyo babyishyura, ku buryo bidasaba ko n’abaterankunga babibafasha.

Yakomeje agira ati “Ubu tujye mu baterankunga kubasaba imfashanyo yo kugira ngo uvugane na mugenzi wawe? Koko? Mu byo mujya kubasaba nabyo birimo? Ko mubyifitemo? Ubuzima, Minisitiri uranyumva?”

“Ubuhinzi n’Ubworozi, ndifuza ko bihinduka. Ibikorwa remezo, Minisitiri uri hano, ntabwo abantu, ugakoresha umuhanda, umuhanda ugahinduka inzira y’ibirenge, icyagombaga kuba metero esheshatu, indwi, kigahinduka metero eshatu. Bikorwa n’abakozi. Abakozi bawe nimutavugana nabo, niba mudakurikirana ibyo bakora mukora iki?”

“Minisitiri w’ubutabera, ibi byose kubirwanya mu mategeko, bigakorwa. Ntabwo abantu bajya banyereza ngo bumve ko hari ibyo igihugu kibagomba kurusha ibyo bakigomba.”

Yavuze ko usanga abantu bari kunyereza imitungo uko bishakiye, kugeza ubwo usanga hari n’abashaka kubyigamba.

Yakomeje agira ati “Ubundi abarangwa n’umuco wo kunyereza bo bafite nibyo banyereza. Wowe ufite iki twavuga ngo niyo hagenda na 50% hasigara 50 % ikatubeshaho? Tugomba kubeshwaho no kwiyubaka tukubaka ubushobozi bwacu, imico yacu no kuzuzanya, no kugira intego zumvwa na buri wese.”

Muri guverinoma yarahiye uyu munsi, hari batatu batabashije kurahira barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, Nduhungirehe Olivier wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba na Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, bazashakirwa umwanya wabo.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umuhango w'irahira rya Guverinoma nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza