Perezida Kagame yishimiye imbabazi zasabwe na Papa Francis

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 20 Werurwe 2017 saa 06:14
Yasuwe :
3 3

Tariki 20 Werurwe ishobora kuba itazibagirana na rimwe mu mateka y’umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika; Papa Francis yashyize atera intambwe ikomeye yo gusabira Kiliziya ndetse n’abayigize imbabazi ku Mana kubw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bagiriye ku butaka butagatifu bwa Vatikani, bagiranye ibiganiro na Papa Francis wabakiranye urugwiro rwinshi, ndetse hanabaho n’umwanya wo guhererekanya impano ubwo Papa yashyikirizwaga inkoni ya Kinyarwanda itatse amasaro.

Mu biganiro bagiranye nyirizina bakomoje kuri byinshi birebana no kwiyubaka kw’igihugu ndetse na Kiliziya mu Rwanda n’uruhare rwayo mu iterambere, aho Perezida Kagame yashimiye Papa Francis ku bikorwa by’ingenzi birebana n’iterembere Kiliziya yagizemo uruhare kuva mu myaka irenga 100 ishize, by’umwihariko mu birebana n’uburezi ndetse n’ubuvuzi.

​Mu kuri gusesuye n’ubwubahane hagati y’impande zombi, habayeho kuganira ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi hashingiwe ku kumva kimwe amateka y’u Rwanda ndetse n’ubushake mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside​.

I​tangazo ryaturutse i Vatikani rigaragaza ko ​yicishije bugufi, Papa Francis yasabye "Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose barimo n’abihaye Imana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa" mu byabereye mu Rwanda.

Papa Francis yagaragaje "umubabaro ukomeye we bwite, uw’ubutaka butagatifu bwa Vatikani ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi", anagaragaza kandi "ukwifatanya n’abahekuwe ndetse n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bihe bikomeye".

Iryo tangazo kandi ryagaragaje ko Papa Francis "yicishije bugufi yemera imyitwarire mibi yaranze ibyo bihe" ndetse "isiga icyasha isura ya Kiliziya".

​Nyuma gato yo kubonana na Papa Francis, Umukuru w’Igihugu yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo agaragaza uburyo yakiriye neza imbabazi zasabwe. ​

Yagize ati "Umunsi mwiza no guhura na Papa Francis...ibihe bishya mu mibanire hagati y’u Rwanda na Kiliziya. Kubasha gusabira imbabazi ibibi muri ubu buryo ni igikorwa cy’ubutwari."

Imbabazi zasabwe na Papa Francis ntizisanzwe, cyane ko yakomeje ku ruhare rwa "Kiliziya" muri rusange ndetse n’abayigize bose. Hari hashize imyaka hafi 23 iyi ntambwe yo gusaba imbabazi kwa Kiliziya itegerejwe. Mu gihe Papa yasabye Imana imbabazi ku byaha byakozwe na Kiliziya ndetse n’abayigize, kuri ubu igitegerejwe ni imbabazi zizasabwa Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’abacitse ku icumu by’umwihariko.

Iyi ntambwe yatewe na Papa Francis ije ikurikira iyari yaratewe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri mu mwaka wa 2000 ubwo yatangazaga ko asabye Imbabazi Imana "ku byaha ndetse n’imyitwarire idahwitse yaranze Kiliziya n’abayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu myaka yo hambere mu kinyejana gishize, abapadiri bera bagize uruhare rukomeye mu gucamo Abanyarwanda ibice ubwo bababibagamo amacakubiri ashingiye ku moko. Biturutse ku ruhare rwabo nibwo Tutsi, Hutu na Twa byahindutse amoko nk’uko tubizi muri iki gihe. Ntibyagarukiye aho kuko imyaka yashize indi igataha, kugera ubwo abasenyeri, abapadiri, ababikira ndetse na bamwe mu bakirisitu bagiriye uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bidasubirwaho, imbabazi zasabwe na Papa Francis zitangije ibihe bishya mu mubano hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya wakunze kurangwa n’agatotsi kuva mu 1994.

Papa Francis yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame
Perezida Kagame yahaye Papa Francis inkoni ikozwe mu mitako ya Kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza