Iri huriro ni kimwe mu bice by’Inama Rusange ya 71 yiga ku Buzima akaba ari nayo ifatirwamo ibyemezo by’Umuryango Ushinzwe Ubuzima ku Isi (WHO).
Perezida wa Repubulika kandi aritabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi nama Rusange. Ni umuhango uri bwitabirwe na Perezida Alain Berset w’u Busuwisi, Perezida David Parirenyatwa w’Inama Rusange ya 71 ishinzwe Ubuzima ku Isi, Umuyobozi wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ndetse n’Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève, Michael Møller.
Iyi Nama Rusange ihuje ibihugu 194 bigize Umuryango Ushinzwe Ubuzima ku Isi (WHO) irigira hamwe ingingo zitandukanye zirimo gahunda y’uyu Muryango y’imyaka itanu igamije gufasha ibihugu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye zijyanye n’ubuzima.

TANGA IGITEKEREZO