Perezida Kagame yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora Angola

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye irahira rya João Lourenço riteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, uheruka gutorerwa kuyobora Angola mu matora yabaye ku wa 23 Kanama 2017.

Ni urugendo akomerejemo mu majyepfo ya Afurika nyuma y’isozwa ry’Inama y’Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yaberaga i New York.

João Manuel Gonçalves Lourenço w’imyaka 63 yatorewe gusimbura Jose Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 38 ayobora icyo gihugu gikungahaye kuri peteroli n’andi mabuye y’agaciro, ubwo ishyaka rye MPLA riyobora igihugu kuva cyabona ubwigenge, ryatsindaga amatora ku majwi 61,08%.

Lourenço ntiyakunze kuvugwa cyane muri politiki y’igihugu kuko yiberaga mu gisirikare nka Minisitiri w’Ingabo guhera muri Mata 2014, akaba agomba gusimbura dos Santos uzakomeza kuba umuyobozi mukuru w’ishyaka.

Lourenço kandi yari Visi Perezida w’Ishyaka riri ku butegetsi guhera mu 2016.

U Rwanda rufitanye umubano na Angola ushingiye ku kubungabunga amahoro n’uburumbuke mu baturage babyo no mu karere biherereyemo, aho ibihugu byombi binahurira mu muryango w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR.

Perezida Kagame ageze muri Angola aho yitabiriye irahira rya João Lourenço watorewe kuyobora iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza