Perezida Kagame yitabiriye VivaTech i Paris

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yitabiriye igikorwa ngarukamwaka cya Viva Technology, gihuriza hamwe ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga, ibimaze gushinga imizi n’abayobozi batandukanye, baganira ku guhanga udushya n’ahazaza h’ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abatuye Isi, kiri kubera mu Bufaransa.

Ni igikorwa kigizwe n’inama zinyuranye ndetse n’imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga, kiri kubera mu Mujyi wa Paris kuva ku wa 16-18 Gicurasi.

Perezida Kagame na Macky Sall wa Senegal kuri uyu wa Gatanu barageza ku bacyitabiriye intambwe Afuruka imaze gutera mu kwihutisha ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, mu kiganiro kiri buze kuyoborwa na Maurice Lévy washinze sosiyete ya Publicis Groupe.

Ku nshuro ya Kane VivaTech irahuriza hamwe abahanga baturutse mu bihugu 125 hirya no hino ku Isi, barimo 9000 bakorera ibigo biciriritse mu ikoranabuhanga n’abashoramari 1900.

Sosiyete zirindwi zo mu Rwanda ziraza kugaraza imishinga igamije guhanga udushya zikora ndetse n’amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu aza kugaragazwa binyuze mu mushinga wa Kigali Innovation City. Uwo ni umushinga ukomeye ugamije kugira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.

Mu 2018 ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika birimo umunani byo mu Rwanda nibyo byamuritse ibyo byagezeho.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ibirimo Awesomity Lab yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Volkswagen ngo bifatanye mu gushyiraho uburyo bwo gusangira imodoka ku bantu benshi na AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo z’imodoka rusange.

Hitabiriye kandi Rwanda Online ifite urubuga Irembo rwifashishwa n’abantu bakeneye serivisi zitandukanye za leta, Fab Lab ihangirwamo udushya dutandukanye mu ikoranabuhanga turimo ibijyanye n’ibiguruka mu isanzure n’ibindi bikenewe mu buzima, Pivot Access ikora porogaramu zitandukanye n’ibindi.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga ya VivaTech

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza