Perezida Nyusi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Nyakanga 2018 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique uri mu ruzinduko rw ‘iminsi itatu mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo. Ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo kuko basaga 250.000 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe. Uru rwibutso rwubatswe mu 1999.

Perezida Nyusi yasuye uru rwibutso yunamira inzirakarengane za Jenoside zirushyinguyemo anashyira indabo ku mva, atambagizwa ibice birugize ndetse asobanurirwa amateka yaganishije u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yakozwe no ku rugendo rwo guhangana n’ingaruka zayo.

Uru rwibutso rugizwe n’inzu y’amateka, aho abantu bibonera uko u Rwanda rwari rumeze kuva mu kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza ubwo rwageraga mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi n’ibice byerekana uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Ibikoresho by’abazize jenoside ndetse n’intwaro abicaga bakoresheje nabyo birerekanwa.

Hanerekanwa kandi ukuntu u Rwanda rwafashe inzira y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya 1994. Mu nzu y’amateka yo ku rwibutso rwa Gisozi, hari kandi amateka ya Jenoside zabereye ahandi ku Isi nk’iyo muri Arménie, iyakorewe Abayahudi, iyo muri Cambogde n’iy’aba-Serbe.

Usibye gusura urwibutso, Perezida Nyusi kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ndetse agasura intara ebyiri z’u Rwanda, Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Mu Majyepfo, Perezida Nyusi arasura Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza naho mu Burengerazuba asure inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izwi nka ’La Corniche One Stop Border Post’ mu Karere ka Rubavu. Uyu mupaka watashywe na Perezida Kagame hamwe n’umuherwe w’umunyamerika Howard G Buffet mu 2017.

Ubwo Nyusi yari ageze ku Rwibutso rwa Kigali
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne; uw'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène bari baherekeje Nyusi ku rwibutso rwa Kigali
Perezida Nyusi yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubutumwa Perezida Nyusi yasize mu gitabo cy'abasuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi

Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza