Perezida Uhuru Kenyatta yaryohewe n’Umwiherero i Gabiro, yiyemeza kuwutangiza muri Kenya

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Werurwe 2019 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Perezida Uhuru Kenyatta yitabiriye Umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu, aryoherwa n’ibiganiro bitangirwamo, ahavana icyifuzo cyo kuwutangiza muri Kenya.

Perezida Kenyatta uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva kuri uyu wa 11 Werurwe 2019, yageze i Kigali, akomereza urugendo rwe i Gabiro mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare mu Karere ka Gatsibo ahari kubera Umwiherero.

Perezida Kagame ni we wamuhaye ikaze mu Mwiherero uteraniyemo abayobozi basaga 350 bo mu nzego za leta n’izigenga. Aba bombi banagiranye ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu ijambo yagejeje ku bawitabiriye, Perezida Kenyatta, yashimye ‘umuvandimwe’ Perezida Kagame wemeye ubusabe bwe ngo aganirize abayobozi bitabiriye Umwiherero.

Yagize ati “Ubwo yambwiraga ko mufite umwiherero, namubwiye ko nk’inshuti, umuvandimwe n’umuturanyi, nashimishwa no kuza kureba uko abantu bagenza mu Rwanda. Ni ngombwa kuvuga ko nanyuzwe cyane ndetse nanjye nzigana iyi gahunda.’’

Yakomeje ashimangira ko umubano hagati y’u Rwanda na Kenya uri mu ikomeye igihugu cye gifitanye n’ibindi.

Umubano w’ibihugu byombi ugaragara mu butabera, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi. Binafitanye imikoranire mu bucuruzi aho hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Perezida Kenyatta yavuze ko “Hari ibyo twashoboye gukorana mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu, umubano mu bya politiki n’ibyo twakoze mu rwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho. Dufite Abanya-Kenya benshi bakora hano mu Rwanda kandi biyumva nk’abari mu rugo; dufite Abanyarwanda benshi baba n’abakorera muri Kenya, bagaragaza ko twubakiye ku buvandimwe butajegajega.’’

Uhuru Muigai Kenyatta w’imyaka 57 yagaragaje ko abaturage b’impande zombi bakwiye kugenderanira nk’abari iwabo.

Ati “Dukwiye kubyuka mu gitondo tukaba turi i Nairobi, ku mugoroba tukagaruka i Kigali. Niko bikwiye kugenda kandi twese tukiyumva mu rugo mu mijyi yacu yombi.’’

Umukuru w’Igihugu cya Kenya yatangaje ko nk’abayobozi bafite umukoro wo gukomeza gusigasira ukwihuza hagati y’impande zombi.

Ati “Ndatekereza ko dukomeje intambwe turiho, dufite imbogamizi tudakwiye guhisha ariko nizera ntashidikanya ko mu bushake n’ubushobozi tugomba abaturage bacu, tuzazikuraho. Tuzazikemura.’’

Uhuru Kenyatta yashimye intambwe u Rwanda rwateye aho rwavuye mu bihe byarushegeshe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rugeze ku rwego rwo kuba inyenyeri imurikira Afurika nyuma y’imyaka 25, bigizwemo uruhare n’icyerekezo gitomoye n’ubuyobozi bwiza.

Ati “Imibereho yarahindutse, iterambere mwateye mu rwego rw’ubuzima, ikranabuhanga, reba Kigali ya none…Njya mbwira umuvandimwe wanjye (Perezida Kagame) ko nkirwana no kugera ikirenge mu cye mu korohereza ishoramari, agakomeza ambwira ngo ‘gerageza ibishoboka’.’’

Ikinyamakuru kizwi cyane mu kwandika ibijyanye n’ubukungu, Forbes, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu birengera abashoramari muri Afurika n’uwa 16 ku Isi.

Iyi raporo yasohowe muri Nzeri 2018 yakozwe ku bihugu 153 ku ngingo zijyanye n’uko bibereye ubucuruzi. Hibanzwe ku ngingo 15 zirimo uburenganzira ku mutungo, guhanga udushya, imisoro, ikoranabuhanga, ruswa, ukwishyira ukizana mu bucuruzi no kurengera abashoramari.

Uhuru Kenyatta yavuze ko ibikorwa byose bigamije gushyiraho uburyo buzamura imibereho y’abaturage, korohereza ishoramari, kubaka ibikorwa remezo no gukomeza ukwihuza.

Ati “Kenya yonyine ntiyabyishoboza, u Rwanda rwonyine ntirwabyishoboza ariko dufatanyije twagira imbaraga zidasanzwe zateza imbere abaturage n’ibihugu byacu.’’

Uyu Mukuru w’Igihugu yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umwiherero ufite imizi mu Rwanda rwo hambere, ufatwa nk’umusingi w’imiyoborere myiza, aho abayobozi bicara hamwe bagatafa ibyemezo bidahubukiwe, bakareba ibitagenda neza bigakosorwa kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Perezida Kagame yakiriye i Gabiro ahateraniye Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta
Abakuru b'ibihugu byombi bari bafite akanyamuneza
Perezida Uhuru Kenyatta yatangiye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda kuri uyu wa 11 Werurwe 2019
Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko u Rwanda rwavuye kure cyane ariko ubu rwabaye inyenyeri imurikira Umugabane wa Afurika
Perezida Uhuru Kenyatta yatanze ikiganiro mu mwiherero w'Abayobozi bakuru b'Igihugu
Perezida Uhuru Kenyatta yashimye Umwiherero agaragaza icyifuzo cyo kuwutangiza mu gihugu cye cya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza