Perezida wa Misiri agiye gusura u Rwanda mu ruzinduko rutsura umubano

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Kanama 2017 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al-Sissi mu cyumweru gitaha azagirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Namira Negm.

Uru ruzinduko kandi Sissi azanarukomereza mu bindu bihugu bya Afurika birimo Tanzania, Gabon na Tchad agamije guteza imbere umubano wa Misiri n’ibind bihugu bya Afurika no kugaragaza uruhande icyo gihugu gihagazemo ku bibazo bitandukanye.

Nk’uko televiziyo yo mu Misiri, Nile TV, yabitangaje ku rubuga rwayo, uruzinduko rwa Sissi runagamije guhesha igihugu cye ijambo muri Afurika ituwe n’abirabura haba muri politiki, mu bukungu n’izindi nyungu zifitiye akamaro ibyo bihugu.

Ambasaderi Negm yavuze ko Perezida Sissi ari we Perezida wa mbere wa Misiri wasuye u Rwanda ubwo yari yitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Nyakanga umwaka wa 2016.

Icyo gihe Sissi yasobanuriye Perezida Paul Kagame uburyo igihugu cye kirajwe inshinga no kubaka umubano urambye n’ibindi bihugu bya Afurika, umubano kandi ushingiye ku bwubahane no kutivanga mu mikorere y’ikindi gihugu.

Iyo politiki y’ubwubahane Sissi yabwiye Kagame ko ariyo ikemura ibibazo kandi ikanarinda amakimbirane hagati y’ibihugu.

Perezida Abdel Fattah Al Sissi niwe Perezida wa mbere uzaba wakiriwe na Perezida Kagame nyuma yo gutsindira indi manda mu matora aherutse.

Nyuma yo gutsinda, Perezida Sissi yoherereje Kagame ubutumwa bumushimira ku ntsinzi yabonye.

Tariki 13-14 Werurwe 2015, Perezida Kagame yatumiwe na Sissi mu ihuriro rikomeye rizwi nka EEDC (Egypt’s Economy Development Conference) ryari ryahuriyemo abakuru b’ibihugu n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga ibihumbi bitatu, ryigaga ahari amahirwe y’ishoramari n’icyakorwa ngo ryihute.

Ubwo Ambasaderi Negm yamaraga kwemererwa guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu mwaka wa 2015, yavuze ko Misiri izibanda ku iterambere ry’amazi, ubuhinzi n’ubuzima.

Muri 2015, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete yo mu Misiri, Metito, agamije gutanga metero kibe ibihumbi 40 z’amazi ku munsi, agakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

Muri Werurwe 2015 ubwo Perezida Kagame yari mu Misiri akaganira na Perezida Abdel Fattah Al-Sissi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza