Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Afurika y’Epfo imodoka eshatu zibwe zigafatirwa ku mipaka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yashyikirije iyo muri Afurika y’Epfo imodoka eshatu zibwe muri iki gihugu zikaza gufatirwa ku mipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uwa Tanzania na Uganda.

Igikorwa cyo guhererekanya izi modoka eshatu cyabereye ku cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuri uyu wa 19 Nzeri 2017.

Umuyobozi w’Ishami rya Interpol rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka muri Polisi y’u Rwanda, ACP Peter Karake, yavuze ko izi modoka zafashwe ku bufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi.

Yagize ati “Izi modoka zafatiwe ku mipaka. Tubashyikirije eshatu zose zibwe muri Afurika y’Epfo. Ba nyirazo, iyo bamaze kuzibwa bahita bajyana ikirego kuri polisi yaho bakabishyira mu itumanaho dukoresha yagera ku mupaka wacu, duhita tubibona ko ishakishwa.”

Yakomeje asobanura ko kugira ngo zigere mu Rwanda abazibye baba bazishakiye ibindi byangombwa bakazizana bashaka kuzigurisha n’abandi, gusa ngo baba bibeshya kuko hari ibyo badashobora guhindura nka nimero ya moteri n’ibindi ari nabyo bituma bafatwa.

Izi modoka zibwe, zari zimaze igihe kinini zibuze muri Afurika y’Epfo. Polisi y’u Rwanda ikomeza iburira abagura imodoka gushishoza kuko abazigurisha bagerageza gushaka uko babikora badafashwe.

Uwari uhagarariye Polisi ya Afurika y’Epfo, Capt. Conradie, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye yagize mu ifatwa ry’izo modoka, avuga ko ari igikorwa kigaragaza akazi keza yakoze.

Peter Cawood, umwe mu bibwe imodoka, yavuze ko bitangaje kubona yongera kuyibona yari yarabuze, ashima ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’Ishami rya Interpol rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka muri Polisi y’u Rwanda, ACP Peter Karake n'abahagarariye Polisi yo muri Afurika y'Epfo mu muhango wo guhererekanya imodoka zibwe
ACP Peter Karake ashyikiriza umwe mu bibwe imodoka urufunguzo rwayo
Yishimiye kongera gusubizwa imodoka ye nyuma y'igihe yaribwe
Peter Cawood yongeye guhabwa imodoka ye yari yibwe
Imwe mu modoka zibwe yari yarahinduriwe ibara
Afungura imodoka ye mbere yo gutangira kuyigenzura
ACP Peter Karake ashyikiriza umwe mu bapolisi bo muri Afurika y'Epfo imfunguzo zayo
ACP Peter Karake yavuze ko izi modoka zafashwe ku bufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi
Uwari uhagarariye Polisi ya Afurika y’Epfo, Capt. Conradie, yashimiye iy’u Rwanda ku bufatanye yagize mu ifatwa ry’izo modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza