Abarundikazi batatu bafatiwe mu Rwanda bikekwa ko bagiye gucuruzwa muri Arabia Saudite

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Nyakanga 2016 saa 01:53
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye Abarundikazi batatu bafatiwe mu mupaka uhuza u Rwanda n’Uburundi bikekwa ko bari bagiye kujyanwa muri Arabia Saudite kuri iki Cyumweru.

Abo bagore bafashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ngo bari babwiwe ko babonewe akazi muri Arabia Saudite banashakirwa ibyangombwa byose by’inzira.

Aba bavuga ko babitewe n’ubukene buvuza ubuhuha mu gihugu cyabo, bityo ngo bari bagiye gushaka ubuzima, nyuma y’aho ibyo bacuruzaga mu mujyi wa Bujumbura (abazwi nk’abanyagataro mu Rwanda) polisi zibifatiye zikabimenagura.

Icyizere cyo kuba abaherwe no gutangira kubaho neza cyaje ubwo umwe mu bantu batakiye yababwiye ko yababoneye akazi, anababwira ko ibisabwa byose bizishyurwa ariko bakajya mu kazi, aho bari basezeranyijwe ko bazajya bahembwa ibihumbi 500 ku kwezi buri umwe.

Bose bagombaga kunyura mu Rwanda bagahura n’umuntu ubajyana, banyuze muri Uganda, bakerekeza iya Kenya ari naho bari gufatira indege iberekeza muri Arabia Saudite.

Nubwo bari bafite pasiporo zanditseho ko bagiye muri Arabia Saudite, bageze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi[ku Kanyaru] bavuga ko bagiye i Dubai kurangura ibicuruzwa ariko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zirabakemanga nyuma gusuzuma ibyangombwa byabo.

Ubwo bari bakiri guhatwa ibibazo batangiye kurya iminwa baza kuvuga ko bagiye mu Rwanda, nyamara mbere bari bavuze ko bagiye i Dubai.

Bakomeje basobanura ko ubwo byari bimaze gukomera, Umunyakenya witwa Macharia Asman Wachira wagombaga kubajyana yari hafi aho ahita atangira kubafasha kwirwanaho abandikira agapapuro ngo bavuge ko bagiye muri Uganda mu kazi, ariko babanza kunyura ku muntu uri mu Rwanda akabajyanayo.

Aya mayeri ntiyaje kubahira kuko yaba uwavuze ko agiye mu Rwanda bamubajije agace agiyemo abura na hamwe yavuga kuko ari bwo yari akandagije ikirenge cye ku butaka bw’u Rwanda atanazi agace na kamwe.

Macharia Asman Wachira amaze gutahurwa ko ari we uri kumwe nabo na we yahise atabwa muri yombi ariko yiregura avuga ko afite sosiyete ishakira abantu viza n’akazi muri Arabia Saudite, akaba yari yagiye i Burundi kureba uburyo sosiyete ye yakorera muri iki gihugu ngo gisanzwe gifitanye imikoranire na Arabia Saudite mu gufasha abakeneye kujya mu mahanga kubona viza.

Sosiyete Macharia Asman Wachira avuga ko atunze ari na yo ifasha abantu banyuranye kubona visa ngo bajye gukora mu bihugu by’amahangaye yitwa Fridaus Agency kandi ngo ikora byemewe n’amategeko ari na yo yari yamwohereje mu Burundi kureba ko bashobora gukorerayo.

Ati “ Abagore muri kuvuga bari bari kugenda ariko batazi iyo bagiye. Ikindi yo ujya gucuruza umuntu uba ugomba kuba umuzi na we akuzi. Ariko njye simbazi nabo ntibanzi, nta n’aho twahuriye. Ni gute wambwira ko hari aho mpuriye n’aba bagore?”

Nyamara abo bagore bavuga ko ari we wabagiraga inama y’ibyo bavuga mbere, ndetse ngo yabaguriye ibyo kurya nk’uko bari babisezeranyijwe.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bagore bavuze abapolisi bavumbuye ko ari we uri kumwe na bo nyuma yo kugerageza kubafasha kubeshya umuntu bagiye kureba mu Rwanda ubafasha kugera muri Kampala muri Uganda, ndetse ngo nawe yiyemereraga ko aba bagore abajyanye muri Kenya kugira ngo sosiyete akorera ifasha abantu kubona akazi hanze ibafashe, abonye ari icyaha ahira abyihakana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati”Abazwa bwa mbere yarabanje arabyemera avuga ko ari abantu ajyanye muri Kenya, kuko afite sosiyete ishakira akazi abantu muri Arabia Saudite.”

ACP Twahirwa yanasobanuye ko ingamba zashyizweho zikaze ku buryo kugira ngo umuntu yambukiranye umupaka ava mu Rwanda ajye mu kindi gihugu biba bisaba ko harebwa niba agiye byemewe n’amategeko bityo ngo ushaka kubikorera mu gihugu ari n’ushaka kugikoresha nk’inzira ntabwo byamworohera.

Aba barundikazi uko ari batatu n’Umunyakenya bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda, aho ivuga ko bazasubizwa iwabo [abagore] ikanakorana na polisi ya Kenya hakabanza kumenyekana niba koko iyi sosiyete Macharia Asman Wachira avuga ihari.

Polisi ivuga ko ufatiwe mu cyaha cyo gucuruza abantu ahanishwa hagati y’imyaka 7 na 10.

Polisi ivuga ko abafatirwa mu byaha byo gucuruza abant u akenshi baba ari abavuye hanze banyujijwe mu Rwanda, ariko mu mwaka wa 2015 hagaragaye ibibazo 74 by’icuruzwa ry’abantu.

Abarundikazi bafatiwe ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi bikekwa ko bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga
Macharia Asman Wachira, ukekwaho kuba yari ajyanye Abarundikazi muri Arabia Saudite
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza