Polisi yahize gukemura burundu ikibazo cy’abajura biba ibicuruzwa amakamyo agenda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yijeje abashoferi ko igiye gukemura burundu ikibazo cy’abajura burira amakamyo ari kugenda bakiba ibicuruzwa biyarimo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu bukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda bwakorewe muri Magerwa, ahari abashoferi batwara amakamyo.

Muri ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Gerayo amahoro”, umukobwa utwara ikamyo witwa Irakoze Grace yavuze, ko ubu bukangurambaga buzabafasha cyane kuko hari ubwo bibagirwaga gukurikiza amategeko yo mu muhanda.

Ati “Tuhakuye ubutumwa bw’ingenzi cyane bwo kwirinda impanuka, ni ukugenda gahoro tutavugira kuri telefone ndetse wakumva unaniwe ukaruhuka.”

Ku rundi ruhande ariko abashoferi b’amakamyo bagaragarije polisi bimwe mu bibazo bahura nabyo birimo abajura babibira mu nzira bari kugenda no kuba hari abapolisi bakoresha Camera, babaca amande babashinja kwihuta kandi atari ko bimeze n’ibindi.

Uwitwa Nasoro Halfani utwara ikamyo yo muri Tanzania yagize ati “Hari ubwo tugera nko muri Nyungwe cyangwa ahandi hari imisozi miremire abantu bakurira bagaca akantu kaba gafunze ahari imizigo ku ikamyo bakatwiba, rero turasaba ko polisi yabidufashamo.”

Yakomeje avuga ko iyo abo bajura baciye ako kantu gafunga ahari imizigo iyo bageze mu Rwanda, bacibwa amande y’ibihumbi 5 by’amadolari.

Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi, CP George Rumanzi, yabwiye aba bashoferi ko bagiye kwita by’umwihariko ku kibazo cy’abo bajura kuko ari ikibazo cy’umutekano muri rusange.

Yagize ati “Kuba hari abagera ku misozi hakaza abajura baba bashaka kubiba imizigo yabo twababwiye ko ibyo bireba umutekano by’umwihariko tugiye kubyitaho tukabihagarika kuko tutakwemera ko ubucuruzi n’ubwikorezi bwabangamirwa n’abo bashaka kwiba.”

Yongeyeho ko n’abapolisi bakoresha camera zipima umuvuduko bivugwa ko bandikira aba bashoferi kandi batihutaga, bakwiye kujya babigaragaza mu buryo bw’impungenge bafite kugira ngo bikurikiranwe kuko umuplisi ufatiwe muri icyo gikorwa abihanirwa

Ubu bukangurambaga bwanakorewe i Rugende mu Karere ka Gasabo ndetse buje nyuma y’aho umwaka ushize habaye impanuka 600 abantu 400 bakazipfiramo.

Abashoferi b'amakamyo bifotoranyije n'abayobozi ba Polisi bamagana impanuka
Abashoferi b'amakamyo biyemeje guharanira kugerayo amahoro
Umushoferi w’ikamyo witwa Irakoze Grace yavuze ko ubu bukangurambaga buzabafasha byinshi
Umushoferi w'ikamyo yo muri Tanzania
Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi ,CP George Rumanzi ubwo yizezaga abashoferi b'amakamyo gukemura ikibazo cy'ababiba
Umuyobozi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Rwanda, CP R Mujiji
Umuyobozi w'shami rya polisi rishinzwe umutekano mu muhanda CP R Mujiji

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza