Polisi yamaganye icyifuzo cyo kongera umuvuduko w’imodoka zitwara abagenzi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Ukwakira 2017 saa 01:08
Yasuwe :
0 1

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda bwifuje ko umuvuduko w’imodoka zikoreshwa wava kuri kirometero 60 ukajya kuri 80 ku isaha kugira ngo biborohereze akazi ariko Polisi igaragaza ko byakongera impanuka mu mihanda.

Nizeyimana Olivier, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi (ATPR) akaba na nyiri sosiyete itwara abagenzi, Volcano Express, mu nama yari yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no gutwara abantu n’ibintu mu cyumweru gishize, yatanze icyifuzo cy’uko umuvuduko w’imodoka zitwara abagenzi wava ku birometero 60 ku isaha ukagera kuri 80.

Avuga ibi, Nizeyimana yagaragazaga ko umuvuduko wiyongereye akazi ko gutwara abantu n’ibintu karushaho kugenda neza.

Ati “Nyakubahwa Minisitiri, nagira ngo dusabe niba byashoboka muri gahunda yo gutunganya umurimo wacu, twifuje kuva kera ko umuvuduko wavanwa kuri kilometero 60 ukajya kuri 80 kuko hari uburyo na byo tubona bitakongera impanuka.”

Yakomeje avuga ko umushoferi ukoze amakosa akwiye kubihanirwa, ariko bakwiye koroherezwa mu kazi kabo. Ati “Turasaba ko n’ako kantu katworohereza mu mirimo yacu na karebwaho bitagize icyo bibangamira muri iyi gahunda yo kugabanya impanuka[…]ariko ibyapa bisanzwe bikagumaho hagira ubirengaho akabihanirwa.”

Polisi yateye utwatsi icyo cyifuzo

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi, avuga ko ibyo abatwara abagenzi bifuza bitakubahirizwa kubera imiterere y’imihanda.

Yagize ati “Ushyize mu gaciro ntabwo ushobora kuvuga ngo dukure kuri kilometero 60 dushyire kuri 80 ku isaha. Ubundi itegeko rivuga ko mu nsisiro nta wurenza kilometero 40 ku isaha. Icyo tutavuze hano ni uko aba bantu benshi bagongwa ari abana bafite imyaka itanu kugera ku icyenda[…] kuva hano ujya Muhanga urashaka kurenza 60 hehe? Kuva hano ujya Rusumo hari amasoko, amakoni, urashaka kwiruka ugeze he?”

Yakomeje avuga ko ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko kimwe mu biteza impanuka ari ibikorwaremezo birimo amashuri, amasoko, amavuriro, insengero n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi ngo byubatse ku mihanda, ibi bikaba rimwe na rimwe aribyo biba nyirabayazana w’impanuka za hato na hato.”

Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra uahinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko mbere yo gukora umuhanda haba haratekerejwe umuvuduko ibinyabiziga bizawukoresha bizaba bifite, imihanda yubakwa mu Rwanda ikaba yaragenewe kilometero 60 ku isaha.

Yagize ati “Mu Rwanda imihanda tuyikorera kuri kilometero 60 ku isaha, uko uzamura ni ko umuhanda uhenda kubera ko hari ibyo usaba bidasanzwe. Guhindura bikava kuri 60 bikajya kuri 80, kereka duhinduye n’uburyo twubaka imihanda.”

Kongera umuvuduko w'imodoka zitwara abagenzi baytewe utwatsi kubera impungenge z'uko byakongera impanuka mu mihanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza