Polisi yatangiye iperereza ku ibura ry’umuriro ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangiye iperereza ku mpamvu zateye ibura ry’umuriro kuri Stade ya Rubavu ku mukino wahuje Rayon Sports na APR FC mu gikombe kiruta ibindi mu gihugu, Super Cup.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017, wagombaga gutangira saa 15:30 nk’uko amategeko awugenga abiteganya, gusa mu minsi ya nyuma byaje kwanzurwa ko uzaba saa 18:00 ukabera kuri Stade ya Rubavu.

Isaha byari byitezweho ko aribwo utangiriraho nabwo siko byagenze kuko watangiye saa 18:18 nyuma y’uko hari habuze ushinzwe gucana amatara muri stade.

Uyu muriro muri stade wabuze inshuro eshatu. Mbere y’umukino, mu gice cya mbere Rayon Sports imaze gufungura amazamu no mu gice cya kabiri ku munota wa 62 nyuma y’igitego cya Kwizera Pierrot.

Nk’uko amategeko agenga umupira w’amaguru mu gihe habayeho ikibazo gituma umukino udakomeza abiteganya, iyo hashize iminota 30 hari impamvu uhagaze, umusifuzi arawuhagarika ukazongera gusubirwamo. Ibi nibyo byakozwe aho byitezwe ko mu gihe cy’amasaha 48 hagomba kuba hamenyekanye umwanzuro niba umukino uzasubirwamo burundu cyangwa hazakinwa iminota yari isigaye.

Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper, yabwiye IGIHE ko nta cyemezo kirafatwa kuri uyu mukino kuko akanama gashinzwe amarushanwa muri Ferwafa kagomba guterana mu masaha 48 nyuma y’umukino kagasuzuma impamvu zatumye usubikwa kakananzura.

Yagize ati “Kugeza ubu akanama gashinzwe amarushanwa karacyafite amasaha yo guterana kagafata icyemezo. Ubusanzwe nta tegeko ryihariye rihari rivuga kuri iki kibazo ariko irihari riha aka kanama ububasha bwo kwanzura, ubwo ni ugutegereza amasaha 48.”

Hagati aho, Polisi y’Igihugu yatangaje ko yatangiye iperereza ku mpamvu zaba zatumye iki kibazo cy’umuriro kigaragara muri Stade ya Rubavu, gusa ntacyo riragaragaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector Eulade Gakwaya, yabwiye IGIHE ati “Turacyakurikirana amakuru kugira ngo tumenye icyabiteye. Urabona byabaye ejo, nta makuru afatika ariko twatangiye imvano yabyo, nta muntu ufunzwe.”

Mu gihe uyu muriro waburaga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu,REG, kibinyujije ku rukuta rwa Twitter, cyatangaje ko iki kibazo kiri imbere muri Stade aho kuba ku muyoboro w’amashanyarazi; bisobanuye ko abashinzwe iki kibuga aribo bo kubibazwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Sylvain Nsabimana,we yabwiye IGIHE ko hari inama iri kuba kuri iki kibazo, aza gutangaza ibyavuyemo nyuma.

Mu kiganiro kigufi yagize ati “Ihangane gato turi muri njyanama kuri iki kibazo. Ndaza kukumenyesha.”

Si ubwa mbere ikibazo cy’ibura ry’umuriro kigaragaye ku bibuga mu Rwanda kuko muri Mutarama umwaka ushize mu gihe habaga imikino ya CHAN, nabwo umuriro kuri Stade ya Huye warabuze ku mikino wahuzaga Cameroun na Ethiopia. Nyuma y’aho, abantu bane bahise batabwa muri yombi kubera iki kibazo.

Umuriro wabuze kuri Stade Umuganda, umukino urasubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza