Prof Dr Rwigamba Balinda yamuritse igitabo kimara inyota abashaka inzira ziganisha ku buzima bw’iteka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Prof Dr Rwigamba Balinda yamuritse igitabo ‘Inzira y’Ukuri y’Ubugingo Buzabana n’Imana Iteka’ cyerekana inzira nyazo umukristo w’ukuri akwiriye gucamo ngo azabone ubugingo buhoraho.

Iki gitabo cy’amapaji 150, Prof Dr Balinda yakigaragaje kuri uyu wa Mbere imbere y’abanyeshuri amagana biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) n’abandi bashyitsi batandukanye.

Igitabo gishya cya Balinda kigizwe n’ibice 20 byose bigaragaza byimbitse ibikwiriye kuranga umukristo nyawe uzagororerwa ubugingo bw’iteka.

Uhereye ku gice cya mbere kivuga ku nyota yo gushaka Imana, ukageza ku gice cya 20 kivuga ku butumwa bwiza bw’igihe cy’imperuka, Prof Dr Balinda ashingira ku ngero ziri muri Bibiliya ndetse n’ibigaragara mu buzima busanzwe. Agerageza kumvisha umusomyi itandukaniro riri hagati y’uwamenye Imana by’ukuri n’utarayimenye ndetse n’abishushanya ko bayizi kandi ntayo bazi.

Mu gitabo cye, Balinda avuga ko ku isi hari amadini menshi avuga ko ashingiye kuri Yesu Kristo ndetse akoresha na Bibiliya ariko ibyo bigisha bihabanye n’ijambo ry’Imana.

Aganira n’abanyamakuru, Prof Dr Balinda yavuze ko umuntu wamenye Imana neza agahabwa Umwuka Wera abigaragariza ku mbuto yera.

Ati “Iyo umaze kwizera urihana bucece wowe n’Imana yawe, warangiza ukabatizwa mu izina rya Yesu Kristo, ukababarirwa ibyaha byawe byose. Imana yonyine niyo iguha umwuka wera. Aba ari ikimenyetso cyo gucungurwa. Aba ari ikimenyetso ko ubonye umubyeyi mushya, ko ubaye icyapa cyamamaza Yesu Kristo.”

Yongeyeho ati “umenya ko umwuka wera yakugezemo kubera ko weze imbuto nziza. Kamere yawe ikuvamo yose igasimburwa na kamere ya kimana igaragarira mu rukundo.”

Prof Dr Balinda ni we washinze Kaminuza yingenga ya Kigali (ULK), akaba anayibereye umujyanama.

Igitabo ‘Inzira y’Ukuri y’Ubugingo Buzabana n’Imana Iteka’ acyanditse yizihiza imyaka itanu amaze abaye umugaragu w’Imana wamaramaje, akayoboka inzira y’ivugabutumwa mu Itorero ry’Umugeni wa Kristo.

Yavuze ko Imana ariyo yamuhamagariye gukora umurimo wayo, akareka iby’Isi akihatira kuzana benshi ku isoko y’ubuzima buhoraho.

Ati “Ngamije ko ibyo nigishijwe n’Imana nabigeza ku bandi. Nabasengera, nkaberera imbuto, ngatanga ubuhamya nkabararika ngo baze kumva ijambo ry’Imana babone umugisha n’umunezero mfite.”

“Ubu ikintu nifuza cyane ni uko imbaraga zose mfite nazishyira mu ijambo ry’Imana ngo turebe ukuntu abanyarwanda barokoka, bakakira agakiza. Bwa bumwe n’ubwiyunge, koroherana, kwihanganirana bibabamo, nicyo kinshishikaje kurusha ibindi byose.”

Ruvugiro Joseph wari witabiriye imurikwa ry’igitabo cya Prof Dr Balinda, yashishakarije abafite inyota yo kumenya inzira nziza yabageza ku Mana nzima, gusoma icyo gitabo.

Yagize ati “Iki gitabo abantu nibakitabira bakagisoma, harimo uburyo burambuye n’inzira igaragara ishingiye kuri Bibiliya. Kiraza rero gufasha abantu. Nibasoma bakitonda bagasenga , mwuka Wera akabayobora baraza kubona inzira y’ukuri.”

Muhigirwa Rodi, umunyeshuri kuri ULK, akaba anasengera mu Itorero ry’umugeni wa Kristo yavuze ko igitabo cya Balinda ari urufunguzo ku rubyiruko rwifuza kugandukira Imana, rukamenya neza inzira nyayo ibafasha kubaho.

Igitabo ‘Inzira y’Ukuri y’Ubugingo Buzabana n’Imana Iteka’ kiboneka mu maguriro y’ibitabo nka Librairie Caritas na Librairie Ikirezi.

Amagana y'abanyeshuri n'abakristo bitabiriye imurikwa ry'igitabo cya Prof Balinda
Balinda yavuze ko Imana ariyo yamuhamagariye gukora umurimo wayo, akareka iby’Isi akihatira kuzana benshi ku isoko y’ubuzima buhoraho
Icyicaro gikuru cy'Itorero ry’Umugeni wa Kristo
Igitabo ‘Inzira y’Ukuri y’Ubugingo Buzabana n’Imana Iteka’ kiboneka mu maguriro y’ibitabo nka Librairie Caritas na Librairie Ikirezi.
Igitabo gishya cya Balinda kigizwe n’ibice 20 byose bigaragaza byimbitse ibikwiriye kuranga umukristo nyawe uzagororerwa ubugingo bw’iteka
Igitabo gishya cya Balinda kigizwe n’ibice 20 byose bigaragaza byimbitse ibikwiriye kuranga umukristo nyawe
Iki gitabo cy’amapaji 150, Prof Dr Balinda yakigaragaje kuri uyu wa Mbere imbere y’abanyeshuri amagana biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) n’abandi bashyitsi batandukanye
Mu gitabo cye, Balinda avuga ko ku isi hari amadini menshi avuga ko ashingiye kuri Yesu Kristo ndetse akoresha na Bibiliya ariko ibyo bigisha bihabanye n’ijambo ry’Imana
Prof Dr Balinda ni we washinze Kaminuza yingenga ya Kigali (ULK), akaba anayibereye umujyanama
Prof Dr Balinda yavuze ko umuntu wamenye Imana neza agahabwa Umwuka Wera abigaragariza ku mbuto yera.
Ruvugiro Joseph wari witabiriye imurikwa ry’igitabo cya Prof Dr Balinda, yashishakarije abafite inyota yo kumenya inzira nziza yabageza ku Mana nzima kugisoma

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza