Prof Rugege yasabye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu guha umwihariko abagore n’abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’uw’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Prof. Sam Rugege, yasabye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kwita cyane ku burenganzira bw’umugore n’umwana ifatanyije n’izindi nzego.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 2 Gicurasi 2019 ubwo yakiraga indahiro ya Muhongerwa Furaha Patricia, wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Uwo mwanya Muhongerwa yawusabiwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 3 Mata 2019, yemezwa n’Inteko Rusange ya Sena yo ku wa 12 Mata 2019.

Prof Rugege yavuze ko Abanyarwanda biyemeje kubaka Leta ishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Birumvikana ko guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu ari inshingano ya Leta muri rusange, ariko by’umwihariko, bishinzwe Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu binyuze kuri ba komiseri bayo.’’

Prof Rugege mu butumwa bwe yahaye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu umukoro wo kwita ku ituze ry’abaturage.

Yagize ati “Turasaba Komisiyo ko yakwita cyane ku ruhare yagira mu kubungabunga ituze rusange rya rubanda n’imibereho myiza muri rusange biranga igihugu kigendera ku mategeko no kuri demokarasi ari byo nkingi y’iterambere rirambye ry’Igihugu. By’umwihariko, turayishishikariza gukomeza gukurikirana uburenganzira bw’abana n’abagore ku bufatanye n’izindi nzego.’’

Yasabye Komiseri Muhongerwa gutanga umusanzu ngo Komisiyo ikomeze kuzuza inshingano zayo.

Ati “Ubunararibonye yakuye mu mirimo yagiye ashingwa n’iyo yatorewe, buzamufasha kuzuza neza inshingano ze. Kuba yarakoranye n’abaturage bya hafi, dore ko yabaye Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu myaka itatu, ni ikimenyetso ko azi neza ibibangamira n’ibihungabanya uburenganzira bw’abaturage.’’

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yashyizweho mu 1999 ndetse raporo z’ibikorwa byayo igaragaza ko yateye intambwe ishimishije haba mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu no mu kuburengera.

Yashyizweho nyuma y’amahano ya Jenoside u Rwanda rwari rumaze kunyuramo, yagizwemo uruhare na Leta ihohotera abaturage aho kubarengera, yimakaza umuco wo kudahana.

Mu nshingano zayo ifite ububasha bwo kuregera inkiko iyo habaye ihungabanya ry’uburenganzira bwa muntu buteganywa n’Itegeko Nshinga, amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu n’andi mategeko.

Prof Rugege yavuze ko hari abanenga Komisiyo z’ibihugu ko zitigenga ariko ko iy’u Rwanda ihagaze neza.

Ati “Kuri Komisiyo y’u Rwanda, tuzi ko yigenga nk’uko ibiteganyirizwa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 42. Ubwo bwigenge bugaragararira mu bikorwa byayo nko gukebura inzego za Leta igihe zateshutse ku nshingano yo kubahiriza uburenganzira bw’abaturage.’’

Muhongerwa warahiriye kuba Komiseri muri Komisiyo, afite Impamyabumenyi Mbanzirizakirenga (Masters’) mu Iterambere yakuye muri Kaminuza ya “Mount Kenya” Ishami rya Kigali” mu 2018. Afite kandi Impamyabumenyi y’Icyiciro ya Kabiri cya Kaminuza mu Miyoborere na Politiki yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2005. Amashuri yisumbuye yayize muri “Lycée de Kigali” ayarangiza mu mwaka wa 1999.

Yakoze imirimo inyuranye harimo kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali (2016 – 2019), Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (2012 – 2016), Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Abarwayi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (2006 – 2011) n’ahandi.

Muhongerwa Furaha Patricia, yarahiriye kuba Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Muhongerwa
Uhereye ibumoso ni Cyanzayire Aloysie, umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, Nirere Madeleine, Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu, Prof. Sam Rugege, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Komiseri Muhongerwa n'abandi
Muhongerwa yakoze imirimo inyuranye harimo kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza